Abashyigikiye Perezida Mugabe na bo bari mu myigaragambyo ikomeye

Abanya Zimbabwe ibihumbi n’ibihumbi bashyigikiye Perezida Robert Mugabe bigabije imihanda bigaragambya ngo berekane ko batemeranya n’abashaka ko Perezida Mugabe ava k’ubutegetsi.

Abigaragambya ni abari mu ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi aho bigaragambyaga kuri uyu wa 20 Nyakanga bamagana abadashyigikiye Perezida Robert Mugabe.

Aba baturage bigaragambya bashyigikira Mugabe baragenda bafite amafoto ye bamuririmba bavuga ko bashaka ko azapfira k’ubutegetsi nkuko Reuters ikomeza ibitangaza.

Iyi myigaragambyo ije isa n’igisubizo ku yindi imaze iminsi ibera muri iki gihugu iyobowe na Pasitoro Evan Mawarire igamije kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Mugabe w’imyaka 92.

Abigaragambya bashyigikira Mugabe biganjemo urubyiruko ruri mu ishyaka riri ku butegetsi ruvuga ko ibyo abadashaka Mugabe bifuza bidashoboka ahubwo ngo bo baremeza ko Mugabe agifite imbaraga zo kuyobora.

Imyigaragambyo yabanje yo kwamagana ubutegetsi bwa Mugabe yari ikomeye kuko yatumye ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, n’ibiro by’abayobozi bakomeye bifungwa.

Abatifuza ko Perezida Mugabe akomeza kuyobora barabishingira ku kuba amaze gusaza ku buryo atakibashije kuyobora ndetse bakanavuga ko ari we utuma ubukungu bwa Zimbabwe bukomeza gusubira inyuma ariko abamushyigikiye bo ngo baracyamubonamo ubushobozi bwo kuyobora Zimbabwe.

Mugabe we avuga ko imyigaragambyo yo kumwamagana itegurwa n’ibihugu by’amahanga agasaba abenegihugu kwamagana iyo myigaragambyo bagashyigikira ubutegetsi bwe.


Abigaragambya bashyigikiye Mugabe ni benshi cyane mu mihanda ku buryo nta modoka yabashaga gutambuka

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo