Abarwanyi ba Machar bigabije ifamu ya Perezida Kiir batwara inka ze

1

Izi ni inka za Perezida Kiir zibwe n’abarwanyi ba Machar

Kuri uyu wa gatandatu abarwanyi ba Dr Riek Machar bigabije ifamu ya Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo bashorera inka ze zisaga ibihumbi bibiri (2,000) barazitwara.

Izi nka ngo zakuwe mu ifamu iherereye ahitwa i Luri, ni mu birometero 15 werekeza mu majyepfo y’umujyi mukuru Juba, izi nka ngo ni kimwe mu bigize umutungo bwite ukomeye wa Perezida Salva Kiir.

Aba barwanyi ngo bagiye bakusanya inka zisaga ibihumbi 2,000 bazishorera ntacyo bikanga dore ko ngo nta n’imirwano yahabereye nkuko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza.

Abaturage batuye hafi y’iyo famu ngo babanje kugira ngo abo barwanyi baje gufata bugwate iyo famu ndetse babanza no kugira ubwoba ko hagiye kubera imirwano ikomeye ariko ngo bagiye kubona babona abarwanyi ba Machar bashoreye inka bazitwara ntawe ubarwanyije.

Ibi biragaragaza ubushotoranyi bwa Riek Machar uherutse kweguzwa ku mwanya wa Visi Perzida wa Sudani y’Epfo agasimbuzwa undi ku buryo we yise ubugambanyi no kumuhirika ku mwanya we.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Uyu Mashal ntabwo azi umukino akina ntabwo azi Leta,baraje bamurase abure nigihugu kimwakira nuko akinisha kil utari umusirikare.

Tanga Igitekerezo