Imirwano simusiga hagati y’ingabo za Iraq n’umutwe wa IS byahitanye abasaga 50

Abarwanyi ba Islamic State barasaga ibisasu bikomeye bagerageza gusubiza inyuma ingabo za Iraq

Ubwo ingabo z’igihugu cya Iraq zageragezaga kwinjira mu mujyi wa Falluja wigaruriwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic State (IS), uyu mutwe wazigabyeho igitero ukoresheje imbaraga zidasanzwe mu kwirwanaho bituma ingabo za Iraq zihagarara kurwana zisubira inyuma.

Kuri uyu 30 Gicurasi 2016, ni bwo ingabo za Iraq zatangaje ko ziri bugabe igitero simusiga kuri IS zivuga ko kiri busige bisubije umujyi wa Falluja ariko ntibabigezeho kuko uyu mutwe ngo basanze abarwanyi bawo biteguye guhangana na bo aho bahise babagabaho igitero bakoresheje imbaraga zidasanzwe mu kwirwanaho.

Uku guhangana gukomeye kwabereye mu majyepfo ya Falluja mu karere kitwa al-Shuhada ahagaragara amazu akomeye yo muri uyu mujyi.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byatangaje ko umwe mu basirikare b’igisirikare cya Iraq uri mu nkambi ya Tariq mu majyepfo ya Falluja yatangaje ko aba barwanyi baraye babarasheho bikomeye ariko avuga ko bafite ubwirinzi buhagije bwahanganye n’aya masasu.

Kuri uyu wa mbere abantu bagera kuri 50 barimo abasivire 30 n’abasirikare 20 baguye muri iyi ntambara.

Abantu 3,700 bari batuye muri uyu mujyi bamaze kuva mu byabo ariko abandi 50,000 baracyari mu maboko y’aba barwanyi aho bahangayikishijwe n’ibibazo birimo kwicwa, kubura ibyo kurya no kunywa ndetse no kutagira uburyo bwo kwitabwaho nk’ikiremwa muntu.

Umujyi wa Falluja ni uwa kabiri mu mijyi minini mu gihugu cya Iraq, kuri ubu ukaba ukiri mu maboko y’abarwanyi ba Islamic State kuva muri Mutarama 2014.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo