Kwamamaza

MU MAHANGA

Abarwanyi 250 ba Leta ya kisilamu baguye mu bitero by’ingabo za Iraq

Yanditswe

kuya

Abarwanyi 250 ba Leta ya kisilamu baguye mu bitero by’ingabo za Iraq

Abarwanyi ba Leta ya Kisilamu (Islamic State) bagera kuri 250 bapfiriye mu bitero by’indege byagabwe n’ingabo za Iraq ubwo zari mu ntambara yo kwigarurira umujyi wa Fallujah nkuko impande zombi zibyemeza.

Ibitero by’indege byagabwe ku modoka 40 z’ingabo za Leta ya kisilamu (Islamic State) mu majyapfo y’umujyi wa Fallujah, ubwo ingabo za Iraq zari ziri mu ntambara yo kwigarurira uyu mujyi ngo byasize bihitanye inyeshyamba za Islamic State zigera kuri 250.

Ingabo za Siriya na zo ngo zakoze ibishoboka byose zongera kwigarurira imigi iri hafi ya Iraq yari yarakuweho imipaka n’aba barwanyi kugira ngo bajye bakora ubwikorezi bwabo nta nkomyi mu cyo bise “caliphate: ubutegetsi bwa kisilamu” y’ibihugu bibiri.

Ikinyamakuru Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, kiravuga ko nyuma yo gufata uyu mujyi Iraq izahita ikurikizaho gufata n’uwa Mosul ufatwa nk’uwa kabiri munini mu mujyi izi nyeshyamba zigaruriye.

Mu byumweru bishize, ibiro by’ubutasi bya Amerika byari byavuze ko abarwanyi ba Leta ya kisilamu basigaranye intege nke cyane nubwo zigenda zigaba ibitero hirya no hino.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza