Abarenga Miliyoni 3 bamaze gusaba ko kamarampaka yo kuva mu EU isubirwamo

Icyemezo cy’Abongereza cyo kuva muri EU gihangayikishije bikomeye bamwe mu baturage ku buryo bamwe bicujije icyatumye bagitora

Nyuma yuko abaturage b’Ubwongereza batoye kuva mu muryango w’ubumwe bw’uburayi "Europian Union (EU)", kuri ubu bamwe batangiye kwicuza ndetse abasaga miliyoni 3 bandikiye inteko ishinga amategeko ubujurire basaba ko kamarampaka isubirwamo.

Abasaba gutora indi kamarampaka, bashingira ku kuba amajwi yatoye icyemezo cyo kuva muri EU ari munsi ya 60% y’abatoye bose bityo bakavuga ko ikinyuranyo cyiri hagati y’abashaka kuva muri uyu muryango n’abashaka kugumamo ari gito cyane ibi ngo bakabishingiraho basaba ko kamarampaka igomba gusubirwamo.

Ikindi bashingiraho ni uko umubare w’abaturage bitabiriye aya matora ya kamarampaka yo kuva cyangwa kuguma muri EU ari munsi ya 75% bityo bagasaba ko amatora agomba guseswa, hagakorwa andi kuko abaturage batatoye ari benshi kandi na bo ari abongereza.

Kuri ubu umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kerry, kuri uyu wa mbere taliki 27 Kamena 2016 azagirira uruzinduko muri icyo gihugu rugamije kubaburira gusubira muri EU aho azabanza guca mu Bubiligi akabanza kubonana na Federica Mogherini ushinzwe ububanyi n’amahanga muri EU, bakabanza kuganira ku kibazo cy’Ubwongereza cyateye benshi inkeke nkuko ABC news ibitangaza.

Uru ruzinduko rwa Kerry, rukurikiye urwo Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yagiriye mu Bwongereza muri Mata, aho na we yihanangirije iki gihugu avuga ko ni kiramuka kivuye muri uyu muryango kizahura n’ibibazo bitigeze bikiba kuva cyatangira kubarizwa mu bihugu by’ibihanganjye ku Isi.

Muri kamarampaka abatoye bashaka ko Ubwongereza buva mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi batsindiye ku majwi 51,9 % naho abameze ko baguma muri uyu muryango batora ku kigero cya 48,1%.

Ibyo abahanga mu bukungu n’ibikomerezwa muri politiki bavuga ku ihungabana ry’ubukungu bw’iki gihugu nyuma yo kuva muri EU byatangiye kwigaragaza nyuma y’amasaha make gusa iki gihugu gitoye kuva mu muryango w’ubumwe bw’uburayi kuko mu gitondo cyakurikiyeho ifaranga rikoreshwa muri iki gihugu (pound) ryahise ritakaza agaciro ku buryo budasanzwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo