Kwamamaza

MU MAHANGA

Abarenga 100 bamaze guhitanwa n’imirwano ikomeye

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abarenga 100 bamaze guhitanwa n’imirwano ikomeye

Intambara hagati ya Salva Kiir na Riek Machar zatangiye kuva 2013

Mu mirwano imaze iminsi ine ibera muri Sudan y’Epfo yashyamiranyije abashyigikiye Perezida Salva Kiir ndetse n’abashyigikiye Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi imaze guhitana abarenga 100.

Amakuru aturuka ku banyamakuru ndetse n’abaganga bo muri iki gihugu aremeza ko abantu basaga ijana ari bo bamaze gusiga ubuzima muri iyi mishyamirano yatangiye kuwa kane tariki 7 Nyakanga 2016.

Iyi mirwano ngo yakajije umurego cyane kuwa gatanu aho abasirikare ku mpande zombi bahanganye bikomeye.

Nyirabayazana w’iyi mirwano ngo abasirikare barinda Perezida Kiir ndetse n’abarinda Machar kuko ngo ari bo babanje kurasanira hafi y’ingoro ya Perezida, iyi mirwano hagati y’aba basirikare ngo yamaze isaha irenga yaje gukwirakwira mu gihugu hose bituma haba imirwano ikomeye ishyamiranyije impande zombi.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’uko impande zombi zari zarasinyanye amasezerano y’amahoro nyuma y’intambara yabashyamiranyije igahitana ibihumbi byinshi by’abaturage abandi benshi bagakurwa mu byabo.

Intambara zagiye ziba muri iki gihugu kuva muri 2013 zatumye hagaragara ubukene bukabije ku buryo Perezida yategetse ko nta minsi mikuru ya Leta izongera kwizihizwa muri iki gihugu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza