Kwamamaza

MU MAHANGA

Abapolisi bakuru batatu bafashwe bakekwaho ubwicanyi

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Abapolisi bakuru batatu bafashwe bakekwaho ubwicanyi

Joseph Boinnet, umuyobozi wa Polisi yemeje ifatwa ry’aba bapolisi bakekwaho ubwicanyi

Igipolisi cyo mu gihugu cya Kenya cyatangaje ko cyamaze guta muri yombi abapolisi bakuru batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Willie Kimani, umunyamategeko wo muri iki gihugu uherutse kwicwa.

Nkuko Daily Nation ibitangaza, iravuga ko uretse uyu munyamategeko wishwe, ngo yanicanywe n’uwo yunganiraga mu mategeko witwaga Josephat Mwenda ndetse n’umushoferi wabo witwaga Joseph Muiruri.

Itangazo ryatanzwe n’igipolisi cy’iki gihugu, rirahumuriza abaturage b’iki gihugu ibizeza ko ikomeje iperereza kugira ngo harebwe n’abandi baba bafitanye isano n’urupfu rw’aba bantu.

Polisi yatangaje ko ibabajwe n’imyitwarire y’aba bapolisi batawe muri yombi ivuga ko imyitwarire yabaranze idakwiriye umuntu ushinzwe kurengera ubuzima bw’abaturage, ariko bemeza ko bazakora ibishoboka byose bagakurikiranwa hifashishijwe itegeko.

Ibi bije ari nk’igisubizo ku miryango itegamiye kuri Leta ikorera muri iki gihugu kuko yari yatangiye gusaba abayobozi bakuru b’igipolisi cya Kenya kwegura ku mirimo yabo bitewe n’ubu bwicanyi.

Abanyamategeko muri iki gihugu bari bamaze icyumweru cyose bahagaritse akazi bitewe n’urupfu rwa mugenzi wabo.

Iyi mibiri yose yabonywe kuri uyu wa gatanu itoraguwe mu mugezi wa Ol-Donyo Sabuk, uherereye mu gace ka Machakos nyuma y’uko aba bose bari baburiwe irengero ku wa 23 Kamena 2016, bivugwa ko bajyanywe n’inzego z’igipolisi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza