Kwamamaza

MU MAHANGA

Abapolisi b’Abarundi babaga muri Centrafrica batahutse Leta irahira kutazasubizayo abandi

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Abapolisi b’Abarundi babaga muri Centrafrica batahutse Leta irahira kutazasubizayo abandi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 1 Kanama 2016, abapolisi 126 b’igihugu cy’u Burundi bari bamaze umwaka urenga mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafica bagarutse mu gihugu cyabo, gusa Leta y’iki gihugu yavuze ko ititeguye kohereza abandi bapolisi bo kubasimbura.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yashimiye cyane aba bapolisi basoje ubutumwa bw’amahoro barimo, ariko avuga ko nta bandi bapolisi biteganyijwe ko bazajya gusimbura aba ngaba muri iki gihugu.

Yagize ati: ’’Bakoze neza ibikorwa bari boherejwe gukora kugeza n’aho abantu bose babishimye uhereye ku banyagihugu bo muri Centrafrica no ku mashyirahamwe yabakoreshaga ariyo ONU n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ariyo yatangiye kubajyana.’’

Yakomeje agira ati: "Ibyo kubasimbuza abandi ni ingingo ifatwa n’amashyirahamwe yari yabasabye, niyafata ingingo yo gusaba abandi, Leta y’u Burundi izicara ibasubize.’’

Ibi bije bikurikira ibyo umuryango w’abibumbye wari uherutse gutangaza mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, aho wari wavuze ko nta bapolisi b’igihugu cy’u Burundi wifuza kuzongera gukoresha mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica nyuma yo kugaragarwaho ibikorwa by’urugomo byakurikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Ibi bikorwa byanatumye bamwe mu bayobozi bakuru b’inzego z’igipolisi mu Burundi bafatirwa ibihano n’ibihugu by’u Burayi na Amerika.

LONI iherutse kwemeza ingingo yo kohereza mu Burundi abapolisi 228 bo kuza gufasha kubungabunga umutekano, gusa iyi ngingo yamaganiwe kure na Leta y’iki gihugu.

Ibi byatumye ku wa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016 abaturage babyukira mu myigaragambyo yakorewe imbere y’ibiro by’userukira Ubufaransa mu Burundi bamagana icyo gihugu nka kimwe mu bihugu byagejeje uwo umugambi ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’abibumbye.

Uretse aba bapolisi b’u Burundi bamaze kugera mu gihugu, biravugwa ko hari abandi bagera ku 10 bakiri muri iki gihugu barinze ibikoresho byabo bya gisirikare bizaza nyuma.


Aba bapolisi bakiriwe n’abakuru b’igipolisi ku kibuga cy’indege I Bujumbura

IBITEKEREZO

  • Gatera Yanditse:

    Hanyuma se ko mbona abarundi bivugisha ngo Ntabwo verzinkte koherezayo abaporisi None se bari kuboherezayo Nate ONU idashaka abarundi mu mukurinda umutekano.

  • None bivuye kuki? Nikwiyomvo y,umutekano? Murakoze Yanditse:

    Bivuye kuki? Nikumvoy,umutekano? Murakoze

  • None bivuye kuki? Nikwiyomvo y,umutekano? Murakoze Yanditse:

    Bivuye kuki? Nikumvoy,umutekano? Murakoze

  • Cleophas Yanditse:

    Nibaze Barabe Uwiwacu Nawo Hama Nibasab Gusubirizwa Urumva Ko Bazobasubiriza Urumva Reo Kubeshe Ngo Leta Yarahy Kwatabnd Izosubizayo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza