Abaperezida batandukanye bari mu nama ya IGAD yiga ku mutekano wa Somalia na Sudani y’Epfo

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Uhuru Kenyatta wa Kenya, uwa Somaliya Hassan Sheikh Mohamoud ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopiya Hailemariam Desalegn n’abandi bayobozi batandukanye bahuriye mu nama ya IGAD igamije kwiga ku mutekano wa Somaliya na Sudani y’Epfo.

Aba bayobozi bahuriye mu nama y’umuryango uhuza za guverinoma zigamije iterambere [The Intergovernmental Authority on Development (IGAD)] yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 13 Nzeli 2016.

Iyi nama iteraniye mu gihugu cya Somaliya ku nshuro ya mbere mu myaka 30 ishize, iriga ku bibazo by’umutekano muke wugarije ibihugu bya Somaliya na Sudani y’Epfo muri iyi minsi.

Perezida wa Somaliya Hassan Sheikh Mohamoud wakiriye iyi nama yatangaje ko kuba iyi nama yabereye muri Somaliya ari ikimenyetso kigaragaza ko hari intambwe iki gihugu kimaze gutera mu kwiyubaka no kurinda umutekano.

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yavuze ko kuba iyi nama ibereye muri Somaliya bigaragaza icyizere ibihugu byo mu karere bimaze kugiririra Guverinoma ya Somaliya.

Mu mujyi mukuru wa Somaliya, Mogadishu, ahabereye iyi nama umutekano wakajijwe ndetse n’imihanda imwe n’imwe yafunzwe mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya umutekano cyane cyane hirindwa ibitero bya Al Shabaab nkuko The Eastafrican yabitangaje.

Igihugu cya Somaliya kimaze imyaka myinshi kibasiwe n’intagondwa zo mu mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab aho wagiye uhungabanya umutekano binyuze mu bitero ugenda ugaba hirya no hino mu mujyi mukuru Mogadishu.

Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abayobozi batandukanye baturutse mu bihugu bya Uganda, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Djibouti.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo