Kwamamaza

MU MAHANGA

Abanyeshuri ba Kaminuza bigaragambije basaba kongezwa buruse

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abanyeshuri ba Kaminuza bigaragambije basaba kongezwa buruse

Muri kaminuza ya Mbarara mu gihugu cya Uganda amasomo n’akazi muri rusange byahagaze kubera imyigaragambyo ikomeye y’abanyeshuri kubera iyongezwa ry’amafaranga batanga kugira ngo basubiremo amasomo batsinzwe ndetse no kuba bahabwa amafaranga yo kubatunga azwi nka buruse adahagije.

Abanyeshuri bafashwa na Leta kwiga muri Kaminuza ya Mbarara (Mbarara University) birukanye abarimu babo bose bigabiza imihanda bigaragambya bavuga ko bahabwa amashiringi yo kubatunga angana n’ibihumbi 468 (Shs 468, 000) mu gihe abandi bo mu yandi makoregi afashwa na Leta kwiga bahabwa arenzeho.

Aba banyeshuri bahisemo kwirukana abarimu mu mashuri bafata umwanzuro wo kwigaragambya bamagana ubwo busumbane.

Umwe mu bigaragambyaga witwa Bob Twagiramungu Chimpreports ati: "amashiringi duhabwa agomba kuva ku bihumbi 468 (Shs 468,000) akagera ku mashiringi ibihumbi 880 (Shs880,000) kugira ngo ahure n’ibiciro biri ku masoko"

Undi na we yavuze ko batishimiye itegeko rishya ryashyizweho ryo kwishyura amashiringi ibihumbi 200 (Shs 200.000) kugira ngo umuntu asubiremo ikizamini cy’isomo yatsinzwe
.

Abanyeshuri bigaragambyaga ntibatinyaga n’abashinzwe umutekano

Ikindi aba banyeshuri bavuga ni uko ngo barambiwe kurya nabi mu ma resitora bariramo yo mu kigo.

Aba banyeshuri bavuze ko amasomo azakomeza ari uko ubuyobozi bw’ikigo bwakemuye iki kibazo bafite burundu.

Ubuyobozi bw’ikigo bwo bwirinze kugira icyo butangariza itangazamakuru.


Umwarimu bamusohoye mu ishuri yari agiye kwigisha

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza