Kwamamaza

MU MAHANGA

Abanyamerika babiri bakinaga imikino olempike bafatiwe i Rio babuzwa gutaha

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abanyamerika babiri bakinaga imikino olempike bafatiwe i Rio babuzwa gutaha

Abakinnyi Gunnar Bentz (ibumoso) na Jack Conger bafatiwe ku kibuga cy’indege babuzwa gutaha

Ubuyobozi bwa Brezil bwafatanyije na polisi guhagarika abanyamerika babiri bari bamaze iminsi bakina imikino yo koga mu marushanwa y’imikino Olempike bubabuza kurira indege ubwo bari batashye bavuye muri iyi mikino iri kubera mu mujyi wa Rio de Janeiro.

Abo bakinnyi babiri bafashwe ni Gunnar Bentz na Jack Conger. Nyuma yo kubafata kuri uyu wa 17 Kanama bajyanywe kubazwa ibibazo ku bijyanye n’ubujura bavuze ko bwabakorewe mu mpera z’icyumweru gishize ariko iperereza rya Polisi rikerekana ko nta muntu wabibye.

BBC yatangaje ko Komite olempike ya Leta zunze ubumwe za Amerika ari yo yatangaje ko aba bagabo bafatiwe ku kibuga cy’indege bagafungwa, gusa ngo nyuma baje kurekurwa kuri uyu wa kane tariki 18 Kanama ariko nubundi ngo ntibemerewe gusohoka mu gihugu kugeza iperereza ku bujura bavuga ko bwabakorewe rirangiye.

Aba bakinnyi bavuga ko bahagaritswe n’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bakabambura ibikoresho bari bafite mu modoka ndetse n’amadorari y’Amerika agera kuri 400 .

Aba bakinnyi babujijwe gutaha bakurikiraga abandi bagenzi babo babiri na bo bambuwe ibyangombwa byabo by’ingendo ari bo Ryan Lochte na James Feigen babuzwa gutaha kuko ngo uko ari bane bari kumwe ku cyumweru mu gihe bavuga ko bibwemo.

Polisi muri iki gihugu ivuga ko yagize amakenga ku bujura aba bakinnyi bane bavuze ko bakorewe bageze i Rio ku cyumweru gishize kuko ngo bavuze ko bibwe n’abantu bitwaje intwaro ubwo bari muri tagisi ariko polisi yo ikavuga ko igikorwa cyo kwibwa kw’aba bantu kitigeze kigaragazwa na kamera zicunga umutekano.

James Feigen wari kumwe na bo akaba n’umwe mu bambuwe ibyangombwa ngo yabajijwe iby’ubujura bavuga ko bakorewe yemeza ko bibwe n’abantu bitwaje intwaro gusa Lochte na we bari kumwe we ngo yararekuwe nyuma yo gusobanurira ubuyobozi uko byagenze.

Ubujura aba bakinnyi bavuga ko bakorewe kandi bwahakanywe n’umuvugizi wa komite mpuzamahanga ya olempike avuga ko ibyo bavuga ari ibinyoma ariko komite olempike ya Leta zunze ubumwe za Amerika aho aba bagabo bakomoka yo yemeje ko ibyo bavuga ari ukuri.

Ibi ni byo byatumye ubuyobozi bubabuza gutaha mbere yuko hamenyekana ukuri nyako kuri iki kibazo kirimo urujijo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza