Abanyamahanga bacururiza muri Uganda batabyemerewe bahawe itariki ntarengwa

Leta ya Uganda yatanze itariki 31 Ukuboza uyu mwaka nk’umunsi ntarengwa ku bacuruzi b’abanyamahanga bacururiza muri Uganda badafite ibyangobwa byo gucuruza kuba bamaze kwandikisha ubucuruzi bwabo no kwimenyekanisha nk’abacuruzi bakorera muri iki gihugu.

Nyuma yo kubona ko muri iki gihugu hari abacuruzi benshi bacuruza batagira ibyangombwa byo kuhacururiza, Leta yatanze itariki ntarengwa kubatarandikisha ubucuruzi bwabo.

Ibi ngo byatumye bashyiraho gahunda yo kwandikisha ubucuruzi mu gihugu hose binyuze mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.

Avuga kuri iri barura, Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’ubutwererane wa Uganda Amelia Kyambadde yagize ati:"Turimo gutanga amabwiriza ku bayobozi bose b’inzego z’ibanze yo gutanga ibyangombwa by’ubucuruzi kugirango bakurikize amabwiriza nk’uko ari kubijyanye n’ibyiciro by’ubucuruzi"

The eastafrican yanditse ko icyemezo cyo gusaba abanyamahanga kwandikisha ubucuruzi bwabo cyatewe nuko abenegihugu bashinja abanyamahanga gucuruza batabyemerewe na Leta.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu igenzura iherutse gukora ngo yasanze hari abanyamahanga basaga 600 bakorera ubucuruzi muri iki gihugu batarabwandikishije.

Komiseri ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, Raymond Agaba, yavuze ko "Umuntu ushaka gukorera ubucuruzi muri Uganda agomba kuba afite icyangombwa cyo kuhakorera kandi yarabyemerewe n’ikigo cy’abinjira n’abasohoka, ku banyamahanga bashaka gushora imari muri Uganda na bo hari ibyo basabwa kubanza kwerekana."

Agaba avuga ko hari abanyamahanga bakunze kujya muri Uganda ari abakozi b’abandi bacuruzi ariko mu minsi mike na bo bagahita batangira ubucuruzi kandi batarabisabiye uburenganzira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo