Abantu basaga 14o baridukiwe n’umusozi mu Bushinwa

Abantu basaga 140 birakekwa ko baguye mu iriduka ry’umusozi ryabereye mu Ntara ya Sichuan iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Ubushinwa.

BBC yatangaje ko abatabazi bari kugerageza kwegura ibitare byaguye hejuru y’abantu no gushakisha mu byondo.

Polisi yo muri ako gace yatangaje ko uko kuriduka kwatewe n’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa no kuba nta mashyamba menshi ahaba.

Imihanda igana cyangwa iva muri ako gace yafunzwe, hari gutambuka ibinyabiziga by’ubutabazi gusa.

Kuriduka kw’imisozi birasanzwe muri ako gace cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Muri 2008, mu ntara ya Sichuan nabwo abantu bagera ku 87 000 barapfuye kubera umutingito.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo