Abantu batari bake basezeye bwa nyuma ku mupadiri uherutse kwicirwa mu kiliziya

2

Abantu bari uruvunganzoka ubwo bari mu muhango wo gusezera umupadiri w’umufaransa uherutse kwicwa n’umutwe w’iterabwoba wa Isramic State.

Umuhango wo gusezera umupadiri w’umufaransa Jacques Hamel uherutse kwicwa n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ubwo yari mu kiliziya mu gihugu cy’u Bufaransa, witabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi aho bari bateraniye kuri Katederali ya Rouen mu gace ka Normandy.

Amakuru dukesha BBC aravuga ko uyu muhango wayobowe na musenyeri wo muri uyu mujyi, witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye bakomeye harimo Ministiri w’imbere mu gihugu Bernard Cazeneuve, abakirisitu ndetse n’inshuti n’abavandimwe bose bakaba bari bahateraniye.

Benshi mu mu bafashe umwanya wo kugira icyo bavuga, bagiye bagaruka ku bigwi byarangaga uyu mupadiri birimo kuba yaragiraga urukundo ndetse n’ubwuzu.

Mushiki we Roselyne yabwiye abari bateraniye aho ko umuvandimwe we w’imyaka 85 yagiye arangwa n’urukundo ndetse n’ubuntu.

Yavuze ko ubwo musaza we yari umusirikare mu gihugu cya Algeria ngo yagiye ahakana kuba umusirikare mukuru kubera ko iyo aza kuba umuyobozi mu gisirikare byari kumusaba ko atanga itegeko abasirikare be bakica bagenzi babo.

Guhakana kwe kwari muri gahunda, yagize ati: " Yahisemo gukorera Imana kugira ngo abibe urukundo, kwihanganirana, ndetse no gusangira byose hamwe n’abantu bafite ukwemera gutandukanye harimo abizera n’abatizera abinyujije mu buzima bwe."

Yongeyeho ko ubutumwa Padili Hamel yakundaga guha abantu benshi bwari ukubakangurira kubana neza, kuba abakozi ndetse n’abahanzi b’amahoro.


Minisitiri w’imbere mu gihugu Bernard Caneuve (hagati)wari witabiriye uwo muhango

Mu gitambo cya Misa Munsenyeri Dominique Lebrun yagize ati: "N’ubwo Jacques yapfuye, urupfu rw’inzira karengane, urupfu rw’agashinyaguro tugomba kureba mu mitima yacu maze tukishakamo urumuri."

Munsenyeri Dominique Lebrun yahamagariye abantu bose kubabarira kandi bakigana isezerano rishya risaba gukunda umuturanyi wawe.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abayisilamu n’abayahudi mu rwego rwo kugaragaza ko bashyize hamwe.

Bamwe mu bayisilamu bari bitabiriye uyu muhango bavuze ko bibabaje kuba uyu mupadiri yarishwe bityo bakaba bifatanyije n’umuryango w’uyu mu padiri ndetse n’abakirisitu bose.

Aba biyahuzi bombi bafite imyaka 19 Abdel Malik Petitjean na Adel Kermiche bivugwa ko ari abo muri Islamic State barashwe na polisi bahita bahasiga ubuzima.

Aba biyahuzi bishe Padiri Hamel bamukase ijosi ubwo yasomaga misa mu gihugu cy’u Bufaransa, bikaba byarabaye nyuma gato habaye ikindi gitero cyahitanye abantu 84 i Bastille.

Biteganyijwe ko uyu mu padiri agomba gushyingurwa mu irimbi ryihariye.


Benshi bakurikiranye uyu muhango bari hanze


Padili Jacques Hamel warashwe ubwo yari mu kiliziya asoma misa mu Bufaransa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo