Abantu 84 biciwe n’umwiyahuzi mu birori

1

Iyi ni imirambo y’abapfiriye muri iki gitero iri mu muhanda nyuma yo kugongwa n’umwiyahuzi

Abantu 84 ni bo baguye mu gitero cy’umwiyahuzi wakoresheje ikamyo n’imbunda nto aho yagendaga agonga abantu anabarashisha iyo mbunda ubwo bari mu birori by’umunsi w’ubwigenge uba kuwa 14 Nyakanga byaberaga mu mujyi wa Nice wo m’Ubufaransa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga ahagana saa yine z’ijoro mu mujyi wa Nice wo mu gihugu cy’Ubufaransa umwiyahuzi yishe abantu 84 na we araswa n’abashinzwe umutekano arapfa .

Mu kwica aba bantu, uyu mwiyahuzi ngo yakoresheje ikamyo ye agenda abagonga abishaka ndetse anabarashisha imbunda nto (Pistoret) yari afite. Uyu mwiyahuzi ngo yarebye umuhanda wari irimo abantu benshi agenda akatakatisha imodoka ari na ko agonga abantu abandi akabarasa.

Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko ibyangombwa abashinzwe umutekano basanze mu modoka y’uyu mwiyahuzi ari iby’umufaransa w’imyaka 31 ukomoka muri Tunisia wari usanzwe atuye mu mujyi wa Nice.

Inyeshyamba za Islamic State ni zo zigambye iki gitero ariko hagakekwa ko hari undi muntu wari ufatanyije n’uyu mwiyahuzi ariko akaba yahise atoroka.

Uyu mwiyahuzi yarashwe n’abashinzwe umutekano ubwo yari asohotse mu modoka agiye kurasa abantu, mbere yo kwicwa kandi ngo yabanje kurasana n’abo bapolisi umwanya munini.

Uyu mwiyahuzi ngo birakekwa ko yaba baragiye muri Islamic State aturutse muri uyu mujyi wa Nice kuko ngo hari urubyiruko rwinshi rwahoze muri uyu mujyi rwagiye muri uyu mutwe w’abarwanyi.

Kuri ubu abashinzwe umutekano basabye abatuye muri uyu mujyi kwirinda gukora ingendo ahubwa babasaba kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirindira umutekano.


Iyi modoka niyo umwiyahuzi yakoresheje agonga abantu

Benshi bapfuye abandi barakomereka bikomeye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo