Kwamamaza

MU MAHANGA

Abantu barenga 70 bakubiswe n’inkuba bahita bitaba Imana

Yanditswe

kuya

Abantu barenga 70 bakubiswe n’inkuba bahita bitaba Imana

Abantu bagera kuri 79 mu gihugu cy’u Buhinde bitabye Imana bakubiswe n’ inkuba, abenshi muri bo bakaba bari mu mirima bahinga.

Aya makuru yemejwe n’abayobozi b’igihugu cy’u Buhinde, aho bavuga ko abantu 53 bapfuye bakubiswe n’inkuba mu mu ntara ya Bihar. Abandi bantu bagera ku 10 bo iyi nkuba yabakubitiye mu ntara ya Jharkhand iri mu burasirazuba bw’iki gihugu mu gihe abandi 16 bo yabakubitiye mu karere ka Madhya Pradesh.

Iyi nkuba kandi yakomerekeje abantu bagera muri 20 mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Leta ivuga ko benshi mu bapfuye bari mu kazi kabo k’ubuhinzi mu mirima yabo kuko bari mu gihe cy’imvura.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko kuva mu mwaka wa 2005, abantu barenga ibihumbi bibiri bapfa buri mwaka bakubiswe n’inkuba mu gihugu cyose cy’u Buhinde.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko bitibyoroshye cyane kumenya niba inkuba yakongera gukubita, bityo ngo bikaba bikomereye ubuyobozi bw’iki gihugu kumenya amakuru baha abaturage mu rwego rwo kwirinda inkuba.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza