Kwamamaza

MU MAHANGA

Abantu 7 bamaganaga guhindura ingingo ibuza Museveni kwiyamamaza bafunzwe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abantu 7  bamaganaga guhindura ingingo ibuza Museveni kwiyamamaza bafunzwe

Muri Uganda abantu 7 bari bari mu myigaragambyo yamagana guhindura ingingo iri mu itegeko nshinga ikumira Museveni kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda bafunzwe.

Itegeko nshinga rya Uganda riteganya ko nta muntu wemerewe kwiyamamariza kuyobora igihugu arengeje imyaka 75.

Bivuze ko Museveni atemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora azaba mu mwaka wa 2021 cyeretse iri tegeko nshinga rihinduwe.

Kugeza ubu Museveni afite imyaka 73 bivuze ko mu mwaka wa 20121 azaba afite imyaka 76.

Muri Uganda hatangiye ubukangurambaga bwo guhindura iyi ngingo mu itegeko nshinga. Gusa urubyiruko rwibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa The Alternative ryatangiye gutegura imyigaragambyo yamagana iki gitekerezo cyo guhindura iri tegeko nshinga ngo Museveni akomeze kuyobora Uganda.

Abantu barindwi muri uru rubyiruko ariko bafashwe bari mu myigaragambyo barafungwa. Uru rubyiruko ruvuga ko ibiro byabo byabomaguwe n’abasirikare hamwe n’abapolisi mu ijoro ryakeye , bavuga ko ibikoresho byabo birimo na mudasobwa byatwawe.

IBITEKEREZO

  • Ruberintwari Yanditse:

    Museveni nomugereranya na kadhafi cnk sadam hussein. kko biragaragara ko avanweho abaturage baho bazicuza.

  • Kabeni Elinemo Yanditse:

    Ese Ba Mp Ba NRM kobahinduye itegeko(102)museveni namarakuva mubuzima bwahanokwisi hakajaho undi akababera urusendanitabi itegekorizamuvanaho bazarikurahe igihugu bamazekugishira mumaboko yimpyisi?? ba mp ba NRM abariyeruswangobahindure iritegeko ntabururubazabona twiteguyegutora abayandimashaka murakoze (kabeni) uganda kibale District

  • Lucie Yanditse:

    Mureke umusaza abayobore naho ubundi bazabafunga mpaka .

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza