Kwamamaza

MU MAHANGA

Abantu 36 biciwe mu gitero simusiga cyagabwe n’inyeshyamba za ADF

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abantu 36 biciwe mu gitero simusiga cyagabwe n’inyeshyamba za ADF

Inyeshyamba zo mu mutwe w’abarwanyi wa ADF zirashinjwa kuba ari zo zishe abantu 36 mu gitero cyagabwe mu mujyi wa Beni mu karere ka Rwangoma mu majyaruguru ya Kivu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016 ni bwo abantu bagera kuri 36 bapfiriye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF mu mujyi wa Beni.

Abaturage batuye ahabereye iki gikorwa cya bunyamaswa batangarije Radio Okapi ko abagabye iki gitero baje ahagana saa kumi n’imwe ariko ibikorwa by’ubwicanyi bakaba barabitangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba maze batangira kwica abantu bakoresheje imihoro n’amashoka aho basangaga abantu mu mazu yabo no mu nzira.

Kuri ubu ngo uburuhukiro bw’ibitaro bikuru bya Beni byuzuyemo imirambo, kandi ngo harinzwe n’abapolisi ku buryo ngo abaturage basanzwe batemerewe kuhagera.

Umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko ngo inkomere ari nyinshi kandi n’iperereza riracyakorwa ngo harebwe niba nta yindi mirambo y’abishwe bakajugunywa ahatagaragara.
.
Abaturage bavuga ko habayeho kuranhgaranwa n’inzego z’umutekano kuko ngo zari zamenye kare ko izi nyeshyamba zamaze kugera mu mujyi mu masaha make mbere y’uko ubwicanyi butangira.

Abaturage bababajwe n’ubu bwicanyi bituma bigaragambya basaba bamwe mu bayobozi kwegura ku myanya yabo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza