Kwamamaza

MU MAHANGA

Abantu 23 bahitanywe n’igitero cyagabwe ku modoka z’igisirikare

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abantu 23 bahitanywe n’igitero cyagabwe ku modoka z’igisirikare

Ingabo za Leta zakajije umutekano nyuma yo kugabwaho igitero

Abantu 23 bahitanywe n’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe ku modoka y’igisirikare cya Leta ya Libiya abandi benshi barakomereka bikomeye.

Iki gitero cyagabwe ku ngabo z’igisirikare cya Libiya cyabereye mu mujyi wa Benghazi uherereye mu burengerazuba bw’igihugu ari na wo mujyi wa kabiri munini nyuma ya Tripoli.

Abakomeretse barimo kwitabwaho n’abaganga mu bitaro biherereye mu karere ka Guwarsha nkuko Reuters ibitangaza.

Umujyi wa Benghazi wibasiwe n’ibitero by’abiyahuzi cyane dore ko Iki ari igitero cya kane mu cyumweru kimwe ariko iki ngo ni cyo cyahitanye abantu benshi kurusha ibyabanje.

Iki gitero cyagabwe ku itsinda ry’abasirikare badasanzwe (special forces unit) mu gisirikare cya Leta ya Libiya hapfiramo abakomando bane ndetse n’abandi basirikare batandukanye barapfa abandi barakomereka ndetse n’imodoka 4 zirangirika bikomeye.

Umutwe w’abarwanyi ushamikiye kuri al-Qaida witwa Ansar al-Sharia ni wo wigambye iki gitero mu butumwa banyujije ku rukuta rwabo rwa twitter unatangaza ko wahitanye abantu 28 hagakomereka abagera kuri 70.

Mu myaka ibiri ishize, ingabo za Leta ya Libiya ziyobowe na Brigadier General Khalifa Haftar ziri mu mirwano mu mujyi wa Benghazi aho zihanganye n’abarwanyi bavuga ko bagendera ku mahame akaze ya Kisilamu (Islamic militias).

Igihugu cya Libiya cyatangiye kujya mu bihe by’umutekano muke kuva mu mwaka wa 2011 nyuma y’urupfu rwa Perezida Muammar Gaddafi bitaga umunyagitugu.

Iki gitero kije nyuma yuko Perezi Barack Obama wa Leta zunze ubumwe za Amerika atangaje ko yiyemeje gufasha iki gihugu guhangana n’ingabo za Islamic State zimaze guhitana abasirikare amagana n’amagana ba Libiya.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza