Abantu 15 bapfuye muri Nijeriya 43 barakomereka mu bitero by’abiyahuzi

1

Ibitero bibiri by’abiyahuzi byatewe muri Nijeriya mu majyaruguru y’uburasirazuba abantu 15 bahita bahasiga ubuzima mu gihe abandi 43 bapfuye.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byatangaje ko aba biyahuzi bakoresheje amabombe bagaba ibi bitero.

Abatabazi bageze bwa mbere mu mujyi wa Mashalari mu ntara ya Borno aho ibi bitero byatewe bavuze ko muri aba bantu 43 bakomeretse harimo inkomere zirembye ku buryo imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.

Aka karere kagiye kibasirwa kenshi n’abarwanyi ba Boko Haram umutwe w’itera bwoba ukorera muri Nijeriya n’ibindi bihugu begeranye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Igihugugifite Umuperezida Kikagira Ingabo Kikagira Intwaro Perezida Nabasirikarebe Bamariye Iki Igihugu Ko Umutekanowabaturage Wahindutse Umuvuwamaraso Wekobataramwica Rekabaturage Bashireho Asigarenabasirikarebe Murakoze (Kabeni )uganda

Tanga Igitekerezo