Abantu 14 bahitanywe n’igisasu cy’umwiyahuzi hakomereka benshi

Abashinzwe umutekano ndetse n’abaganga bo mu mujyi mukuru wa Iraq (Bagdad) baravuga ko abantu 14 bishwe n’igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi abandi basaga 20 barakomereka bikomeye.

Umwiyahuzi yaturikirije icyo gisasu aho abashinzwe umutekano basakira abinjira mu musigiti mukuru w’abashiya uherereye mu karere ka Kadhimiyah nkuko BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ibitangaza.

Nyuma y’ituritswa ry’icyo gisasu, umutekano wakajijwe muri ako gace ndetse hanongerwa umubare wabo.

Kugeza ubu nta mutwe w’iterabwoba urigamba icyo gikorwa cya bunyamaswa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo