Kwamamaza

MU MAHANGA

Abantu 13 bahitanywe n’igitero cy’abiyahuzi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abantu 13 bahitanywe n’igitero cy’abiyahuzi

Ingabo zirinda umutekano mu majyaruguru ya Cameroon ziracyasabwa imbaraga nyinshi mu guhangana na Boko Haram

Ibitero bibiri by’abiyahuzi byagabwe mu majyaruguru ya Cameroon kuri uyu wa 30 Kamena 2016 bihitana abantu 13 bikomeretsa benshi.

Ibi bitero byagabwe hafi y’umupaka wa Cameroon na Nigeria kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2016, byari ibitero bibiri byagabwe mu gihe kimwe bihitana abantu 13 bikomeretsa benshi.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru muri Cameroon yatangaje ko iki gitero cyagabwe n’ingimbi zambutse umupaka ziturutse muri Nigeria nkuko ikinyamakuru Ijwi rya Amerika cyabitangaje.

Igitero kimwe cyagabwe ahateranira abantu benshi bareba Filime ikindi giterwa ku bantu bajyaga gusenga, ubuyobozi bwo buvuga ko ibi bitero byari bigamije kwica abantu benshi kuko kimwe muri byo cyagabwe hafi y’umusigiti usengeramo abantu benshi.

Umutwe w’abarwanyi wa Boko Haram ni wo wigambye iki gitero ariko birakekwa ko hari abaturage baba bakorana n’izi nyeshyamba bya hafi, kuri ubu iperereza rikaba rikomeje gukorwa.

Mu kwezi gushize, mu majyaruguru ya Cameroon hashyizwe abasirikare 1,000 bagamije guhangana n’umutwe w’abarwanyi wa Bokohara ariko nubundi bakomeje gukora ibikorwa by’ubwiyahuzi.

Kuva muri 2009, ibitero bya Boko Haram bimaze guhitana abantu barenga ibihumbi 20 (20,000) mu gihe abasaga Miliyoni 2 n’ibihumbi 700 bamaze kuva mu byabo.

IBITEKEREZO

  • niyigena emmy faustin Yanditse:

    abavuye mumubiri imana ibakire mubayo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza