Abantu 12 bafashwe bakekwaho umugambi wo kwivugana abareba Euro 2016

Police mu Bubiligi yakajije umutekano mu gihe Euro irimbanije mu Bufaransa

Inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Bubiligi zataye muri yombi abantu 12 mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Kamena 2016, zibakekaho kuba bacuraga umugambi wo kugaba ibitero by’iterabwoba ahantu hatandukanye muri iki gihugu cyane ahareberwa imikino ya Euro 2016.

Nkuko The Guardian ibitangaza, iravuga ko aba bantu bafatiwe mu mukwabo igipolisi cy’iki gihugu cyakoreye mu mazu 40 hirya no hino mu gihugu.

Igipolisi cy’u Bubiligi kandi gitangaza ko muri uyu mukwabo ngo cyafashe abantu bagera kuri 40 kikajya kubahata ibibazo, ari na bwo ngo muri abo 12 bahise batabwa muri yombi bakekwaho kuba bakorana n’imitwe y’iterabwoba ndetse ngo bakaba banateguraga kugaba ibitero ahantu hatandukanye muri iki gihugu.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kw’aba bantu, ngo ubushinjacyaha buraza gutangaza niba buri bube bubafunze by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeza.

Ibihugu byinshi cyane ibituranye n’igihugu cy’u Bufaransa kiri kuberamo imikino y’igikombe cy’uburayi 2016 (Euro 2016), byakajije umutekano byikanga ko muri iki gihugu hakongera kugabwa ibitero n’abarwanyi b’umutwe wa Islamic state nk’ibyigeze kuhagabwa mu mpera z’umwaka ushize bigahitana abagera ku 130.

Aba barwanyi kandi mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka bagabye igitero nk’iki mu gihugu cy’u Bubiligi, aho cyahitanye abantu bagera kuri 32. Ibi rero byatumye muri iki gihugu hakazwa umutekano ari na ho hafatiwe aba bantu bari bafite umugambi wo kuzagaba igitero ahantu hatandukanye abaturage bazaba barebera imikino ya Euro 2016 muri iyi Week end.

Iperereza ry’ibanze rimaze gukorwa, ngo rimaze kwerekana ko aba bantu batawe muri yombi bafitanye isano n’ibyihebe ndetse ngo bamwe muri bo bakaba basanzwe baba muri iki gihugu cy’u Bubiligi.

Uyu mukwabo uje mu gihe igipolisi cy’u Bubiligi ku wa gatatu w’iki cyumweru cyakiriye ubutumwa bwakimenyeshaga ko abarwanyi b’umutwe wa Islamic state bari kwisuganya bitegura kuva mu gihugu cya Syria baza ku mugabane w’uburayi aho ngo bateguraga kugaba ibitero mu bihugu by’u Bubiligi n’u Bufaransa buri kuberamo imikino ya Euro 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo