Abana bagera ku 75 000 bashobora kwicwa n’inzara muri Nigeria

Umubyeyi mu gace ka Maiduguri muri Nigeria ateruye umwana we ufite ikibazo cy’imirire mibi/Photo AFP

Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri watangaje ko muri Nigeria mu duce tw’amajyaruguru ashyira iburasirazuba inzara ishobora guhitana abana bagera ku 75 000 niba nta gikozwe ngo batabarwe vuba.

Utwo duce twibasiwe ni utwazahajwe n’inyeshyamba z’umutwe wa Boko Haram, aho imirwano hagati y’uwo mutwe n’ingabo za Leta imaze guhitana abarenga ibihumbi 20 naho abarenga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

The Guardian dukesha iyi nkuru iravuga ko inzara n’ibibazo by’imibereho byugarije imbaga yavanywe mu byayo n’iyo mirwano.

Umuhuzabikorwa wa Loni ushinzwe ibikorwa by’ubugiraneza Peter Lundberg yavuze ko ikibazo cy’imibereho mibi ku bagizweho ingaruka n’izo ntambara za Boko Haram gikomeza gufata indi ntera.

Lunderberg yavuze ko abaturage bagera kuri miliyoni 14 basanze bakeneye ubutabazi, muri bo abana 75 000 bakeneye ubutabazi bwihuse ku buryo bidakozwe vuba bashobora gupfa mu mezi make.

Yakomeje avuga ko ubu Loni nta mafaranga ifite ahagije yo gutabara abo baturage, ngo icyo bagiye gukora ni ukwitabaza Leta ya Nigeria, abaterankunga n’abagiraneza.

Ati "Tuzasaba abagiraneza mpuzamahanga gufatanya natwe kuko ntibyashoboka tudafatanyije."

Kuri ubu ikibazo kindi gihangayikishije, ngo nuko n’uburyo Leta ikoresha itanga ubufasha ku bamerewe nabi butanoze, kuko hari abafata ibyagenewe abari mu kaga abakabinyereza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo