Abakozi 200 ba kaminuza barimo n’abayobozi bayo bigaragambije

3

Abakozi barimo na bamwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kabale yo muri Uganda bakoreye imyigaragambyo muri iki kigo binubira gukora badahembwa ndetse no gukora batagira amasezerano y’akazi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2016, nibwo abarimu na bamwe mu bayobozi ba kaminuza ya Kabale (Kabale University) bashyize hasi ibikoresho byabo bahagarika akazi batangira imyigaragambo bagaragaza agahinda kabo kuko ngo bamaze amezi ane yose badakoza intoki k’umushahara.

Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’inama yari imaze kubahuriza hamwe muri iki kigo maze basohoka bafashe icyemezo cyo kudasubira mu kazi ahubwo bahitamo gufunga ibiro bakoreragamo bajya kwigaragambya.

Emmanuel Nkundizana ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza yatangarije ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ko icyatumye aba bakozi bigaragambya bakanga gusubira mu kazi ari uko bamaze amezi ane badahembwa hakiyongeraho no kuba benshi muri bo bakora nk’abakorerabushake kuko ngo nta masezerano y’akazi bafitanye na kaminuza.

Aba bakozi bavuga ko ibi byose biterwa nuko ngo iyi kaminuza yahoze yigenga yeguriwe Leta bagashinza abayobozi bayo bashya kutita ku bakozi b’iyi kaminuza.

Mu minsi ishize ngo aba bakozi batangajwe no kubona ubuyobozi bw’iki kigo bushyira ku isoko imyanya y’akazi 67 kandi isanzwe ifite abakozi bayikoramo, ibi ngo babifashe nko kubatesha agaciro.

Aba bakozi ngo babona igitera ibi byose ari uko nta mukozi ubahagarariye mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwa Kaminuza.

Manzi Tumubweine ukuriye akanama k’ubuyobozi bukuru bw’iyi kaminuza ngo yirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru avuga ko ngo we iby’imyigaragambo ntacyo abiziho nta nicyo yabivugaho.

Iyi kaminuza yatangiye gukora muri 2002 ubu ikaba ishobora kwakira abanyeshuri basaga ibihumbi bine (4.000) ikanakoresha abakozi basaga 200.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo