Kwamamaza

MU MAHANGA

Tanzania: Abakobwa bavutse bafatanye batangiye kwiga Kaminuza

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Tanzania: Abakobwa bavutse bafatanye batangiye kwiga Kaminuza

Abakobwa babiri b’impanga bavutse bafatanye batangiye kwiga kaminuza kuri uyu wa gatatu bitangira gukabya inzozi zo kuzaba abarimukazi nkuko batahwemye kubigaragaza.

Aba bakobwa Maria na Consolata bakiriwe neza n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’abayobozi ba kamunuza izwi nka Ruaha Catholic University ku munsi wabo wa mbere wo kuyigeramo. Basanze barateguriwe uburyo bwose bubafasha kwiga neza hakurikijwe ubumuga bwabo.

Umwaka w’amashuri muri iyi kaminuza izatangira mu kwezi gutaha ariko aba bakobwa bo bahageze mbere kugirango abe bimenyereza kuba muri kaminuza. Kuri uyu wa kane aba bakobwa batangiye kwiga isomo ryabo rijyanye n’ikoranabuhanga mu gukoresha mudasobwa.

Aba bakobwa bashimiye umushinga w’abihaye Imana wiswe Consolata Missionaries wabafashije kubaho kuva bavutse kugeza ubwo bamaze gutangira kaminuza.

Sr Jane Lugi, Umubikira ukora muri Consolata Missionaries yavuze ko kuba aba bakobwa bageze muri kaminuza ku gihe bizabafasha gufatisha ubuzima bwo kubana n’abandi muri kaminuza.

Ati: "Twitaye ku buzima bw’izi mpanga kuva kera, ndizera ko bazabaho mu buzima busanzwe bwo muri kaminuza, ababikira babateguriye icumbi ryiza, turabifuriza ibyiza byose!"

Ikinyamakuru the Citizen dukesha iyi nkuru cyanditse ko aba bakobwa ngo bagenewe icumbi ry’ibyumba bitatu birimo igikoni kirimo ibikoresho byose, icyumba cyo kuryamamo, n’icyumba cy’uruganiriro.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe imari n’ubutegetsi Kelvin Haule yavuze ko yashimishijwe bikomeye no kwakira izi mpanga.

Umwarimu wigisha ikoranabuhanga muri iyi kaminuza yatangaje ko yamaze kubona ko aba bakobwa bafite ubumenyi kuri mudasobwa nk’abandi bose, gusa ngo ashingiye ku miterere y’ubumuga bwabo avuga ko bagomba kwitabwaho by’umwihariko.

Aba bakobwa barangije amashuri y’isumbuye mu mwaka ushize ariko bavuga ko bagomba kubanza kwiga kaminuza bagasobanukirwa ibijyanye n’ikoranabuhanga rikazabafasha kwigisha bakoresheje ibyuma byerekana amashusho nka Projecteur.


Aba bakobwa basanzwe bagira umuhate mu masomo yabo

IBITEKEREZO

  • JOH Yanditse:

    UBWOSE HANDIKA UWUHE

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza