Kwamamaza

MU MAHANGA

Abandi bakekwaho kugira uruhare mu gitero cy’ubwiyahuzi mu Bubiligi batawe muri yombi

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Abandi bakekwaho kugira uruhare mu gitero cy’ubwiyahuzi mu Bubiligi batawe muri yombi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2016, mu mukwabu wakozwe na polisi y’u Buligi mu mijyi ya Mons na Liege mu nzu zigera kuri 7 bafatiye mu cyuho abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu bitero by’iterabwoba mu Bubiligi.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ibi byatangajwe n’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi aho buvuga ko aba bafashwe ndetse n’abandi bafashwe mbere bakurikiranyweho kugira uruhare mu gitero cyibasiye ikibuga cy’indege giherereye mu mujyi mukuru Bruxelles ndetse n’inzira ya Gari ya Moshi tariki ya 22 Werurwe 2016.

Aba babiri baje biyongera ku bandi bari bamaze gufatwa bagera kuri 40 bafashwe muri Kamena ariko 12 muri bo ni bo bahise bafungwa kugira ngo bakomeze gukurikiranwa n’inkiko.

Twabibutsa ko iki gitero cyahitanye imbaga y’abantu ndetse kinangiza n’ibintu bitari bike kikimara kuba cyahise cyigambwa n’umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame ya kisilamu (Islamic State.)

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza