Kwamamaza

MU MAHANGA

Abagera kuri 200 bahunze Boko Haram bamaze kwicirwa n’inzara mu nkambi

Yanditswe

kuya

Abagera kuri 200 bahunze Boko Haram bamaze kwicirwa n’inzara mu nkambi

Impunzi zahunze ibikorwa by’ubwicanyi bya Boko Haram zibayeho nabi cyane

Umuryango w’abaganga batagira umupaka MSF watangaje ko abantu 200 bahunze Boko Haram bamaze gupfa kubera kubura ibyo kurya ndetse n’amazi.

Uyu muryango uvuga ko abo bantu bapfuye mu kwezi gushize kandi bagapfira mu nkambi imwe y’abateshejwe ibyabo iri hagati mu gihugu cya Nigeria, mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’icyo gihugu.

MSF ivuga ko ibura ry’amafunguro n’amazi bibangamiye cyane ubuzima bw’impunzi zahungiye hagati mu gihugu mu nkambi ya Bama

BBC ivuga ko iyi nkambi irimo impunzi zigera ku bihumbi makunyabiri.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubugizi bwa nabi bwakozwe n’abarwanyi ba Boko Haram mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria bwatumye abarenga miliyoni ebyiri bava mu byabo.

MSF ivuga ko umwana umwe muri batanu baba muri iyo nkambi bafite imirire mibi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza