Kwamamaza

MU MAHANGA

Abagore bane bamaze gushinja Trump kubakorera ibiteye isoni

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Abagore bane bamaze gushinja Trump kubakorera ibiteye isoni

Bamwe mu bagore barashinja Trump kubasoma no kubakorakora ku ngufu

Abagore bane bamaze gutangaza ko umukandida w’abarepubulike Donald Trump yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe bitandukanye byashize.

Ni nyuma y’icyumweru kimwe hasohotse amashsuho yafashwe mu mwaka wa 2005, yerekana Trump yigamba ko yaryamanye n’umugore w’abandi, kandi ko ntacyo yakwifuza ku bagore ngo akibure igihe ari icyamamare.

Ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko hari umugore wagihaye ubuhamya avuga ko Trump yamukorakoye ku mabere ubwo bari bari mu ndege mu myaka mirongo itatu ishize.Undi we yavuze ko Trump yamusomye ku ngufu ubwo bari bavuye mu cyuma kizamura abantu kikanabamanura mu nyubako ndende (escenceur) mu mwaka wa 2005.

Undi mugore wa gatatu yavuze ko Trump yamukorakoye ku mabuno mu myaka 13 ishize, naho undi we ni umunyamakuru w’umugore wakoreraga ikinyamakuru People Magazine, wavuze ko Trump yamusomye ku ngufu mu mwaka wa 2005 ubwo bari bagiye kugirana ikiganiro.

Trump n’itsinda rishinzwe kumwamamaza bamaganye ayo makuru, bavuga ako agamije kumusebya, nyamara ibinyamakuru byabitangaje byavuze ko byabanje gukora iperereza bikanabaza bamwe mu bagize imiryango y’abo bavuga ko bahohotewe na Trump.

Trump yasohoye itangazo asaba ikinyamakuru New York Times gusiba inkuru cyamwanditseho ngo kuko ari ugusebanya, byakwanga akagana inkiko.Ubuyobozi bw’icyo kinyamakuru bwo bwavuze ko budashobora kuvanaho iyo nkuru kuko bufite ibimenyetso byose.

Trump akomeje kugorwa mu kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera bimwe mu bikorwa bigayitse cyane cyane ibyerekeye abagore yagiye akora mu myaka ishize bitangiye gushyirwa ahagaragara.

Kuri ubu mu mabarura ari gukorwa, Hillary Clinton ari imbere ya Trump mu guhabwa amahirwe yo gutsinda amatora.

IBITEKEREZO

  • gikona12 Yanditse:

    Andika Igitekerezo numureke umusaza yirire abana ufite inkwi Arya ibiheye

  • fofo Yanditse:

    XXX, Reka nkubaze wowe uzi ko escarier ari icyuma kizamura abantu kikanabamanura ?
    ongera usome neza.

  • tt Yanditse:

    Uyu Merchior ari muri gardienne ariko!?

  • xxx Yanditse:

    Ese ni escenceur cg ni ascender!?

  • Emmanuel Yanditse:

    Merchior uzabanze wige uko bandika i kinyarwanda ubone gutanga comment. Wandika amagambo uyafatanije warangiza ukayashyira kumusoto kweri??? Ubujiji ngo mutahe.

  • Merechior Yanditse:

    NONABOBAMENYESHMAKURUBOBABARABITOHOJENEZA

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza