Abaganga bo muri Tanzania basabye akazi muri Kenya ku mushahara wanzwe n’abenegihugu

Imyigaragambyo y’Abaganga bo muri Kenya niyo yatumye Leta ishaka abakozi mu mahanga

Abaganga basaga 160 bo mu gihugu cya Tanzania bamaze gusaba kujya gukora akazi k’ubuganga muri Kenya nyuma yuko abaganga b’abanya Kenya bigaragambije bakareka akazi bigatuma abarwayi benshi bahaburira ubuzima kubera kubura ababavura.

Abaganga bo muri Kenya baherutse gukora imyigaragambyo bareka akazi mu gihe cy’iminsi ijana basaba kongezwa imishahara. Ibi byatumye Leta ya Kenya itangira gushakisha abaganga b’abanyamahanga kugirango bazibe icyo cyuho mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.

Kuri uyu wa 22 Werurwe, Tanzania yatangaje ko abaganga 160 bamaze gusaba akazi muri Kenya. Minisitiri w’ubuzima muri Tanzania Ummy Mwalimu yavuze ko Leta ya Kenya n’iya Tanzania bemeranyijwe ko abo baganga bazitabwaho bakanahembwa hakurikijwe amabwiriza agenga imishahara yo muri Kenya.

Minisitiri w’ubuzima muri Tanzania yavuze ko igihugu cye na cyo gifite ikibazo cy’abaganga bake ariko avuga ko bafite ubushobozi bwo gukoresha no guhemba abadogiteri 500 gusa mu barenga 2000 bari mu gihugu, bityo ngo Leta yasanze nta mpamvu yababuza kubareka ngo bajye kugerageza amahirwe muri Kenya mu gihe baba babyifuje.

Yavuze ko abakuru b’ibihugu byombi babiganiriyeho bakagirana amasezerano ariko avuga ko abaganga bazajyayo ku bushake bwabo atari agahato kujya gukorera muri Kenya. Aka kazi ngo bazagatangira mu kwezi gutaha.

Ku rundi ruhande ariko, Ihuriro ry’abaganga na za farumasi zicururiza imiti muri Kenya ryo riravuga ko abo baganga batari bakwiye kwemererwa kuza muri Kenya kuko ngo iri huriro rifitanye amasezerano na Leta atararangira, bagasaba abaganga bo muri Tanzania gutegereza bakazajya muri Kenya ari uko amasezerano iri huriro rifitanye na Leta yarangiye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo