Abafaransa binjiye mu matora muri Kenya bashobora gutuma yongera kwimurwa

Sosiyete y’Abafaransa yatanze uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzafasha Kenya kubarura amajwi mu matora ya Perezida ateganyijwe mu kwezi gutaha gusa bavuga ko tariki ya 17 bazaba batararangiza kuritunganya ngo rikoreshwe mu matora.

Iyi sosiyete ya OT Mopho yatangaje ejo kuwa mbere ko iri gukoresha ingufu nyinshi ngo itunganye iri koranabuhanga kandi ko babimenyesheje komisiyo y’amatora muri Kenya . Gusa ngo amatora ashobora kongera kwimurwa niba iri koranabuhanga ryemewe gukoreshwa kugirango ribanze ritunganywe neza.

OT Morphon ivuga ko umwanya bizayisaba ishyiri iri koranabuhanga muri mudasobwa zigendanwa zigera ku bihumbi 45 ari munini ku buryo tariki ya 17 z’ukwa cumi ryaba ritaramara gutunganywa.

Raila Odinga ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Kenya ari nawe uhanganye na Perezida Kenyata mu matora yavuze ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe ariryo ryatumye yibwa amajwi yavuze kandi ko atazitabira amatora abagize komisiyo y’amatora bose batavanyweho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo