Abadepite bikomye David Cameron kuba nyirabayazana w’ibibazo byugarije Libya nyuma yo kwica Gaddafi

1

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza bashinje David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, kuba nyirabayaza w’umutekao muke wugarije igihugu cya Libya.

Abo badepite bavuga ko u Bwongereza bwahubutse bukagendera ku byifuzo by’Abafaransa bashakaga guhirika Col Muammar Gaddafi.

Gaddaffi yishwe n’ingabo za Nato zari ziyobowe n’u Bwongereza n’u Bufaransa, ashinjwa kwica abasivili no kwigamba ko bazapfa nk’imbeba.

Ibyo bihugu byavugaga ko bije kurengera abasivili, nyamara nyuma y’urupfu rwa Gaddafi Libya yabuze amahoro, kuri ubu igihugu kigizwe na Leta ebyiri zitumvikana, cyigaruriwe n’imitwe y’inyeshyamba ndetse n’igendera ku mahame ya kisilamu nka ISIS.

Ibi byose abadepite mu Bwongereza babihirikira kuri David Cameron, ngo kuko ubugome bavugaga kuri Leta ya Gaddafi harimo no gukabya.

David Cameron

Komite Ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko y’u Bwongereza yavuze ko hari ibyo Gaddafi yavugaga ari ugukabya, na bo bakabifata nk’aho ari byo.

Bashinja kandi Cameron kwihutira gutegura ibitero by’indege kandi byari bigishoboka ko ibiganiro byakunda dore ko ngo umujyi wa Benghazi umaze gufatwa Gaddafi yagiranye ibiganiro na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, kubw’ibyo ngo bari kumunyuraho ibiganiro bigashoboka.

Inkuru ya BBC ivuga ko Crispi Blunt uyobora Komite y’Ububanyi n’amahanga yagize ati: “Guverinoma yacu yananiwe gutandukanya inyeshyamba za kisilamu n’abashakaga impinduka. Kureba niba abashaka impinduka batazavamo inyeshyamba nta wigeze abitekerezaho. u Bwongereza bwagendeye ku makosa no kutumva neza ukuri.”

Blunt avuga ko kugaba ibitero hitwajwe ko abatuye Benghazi bari mu kaga atari byo , kuko ngo byagaragaye ko nta kibazo abo baturage bari bafite, ahubwo ngo u Bwongereza bwaguye mu mutego w’u Bufaransa wo gukuraho Gaddafi.

Bavuga ko niba ari abaturage bashakirwaga amahoro, ngo bagombaga no kwita ku buryo igihugu kizamera Gaddafi amaze kuvaho, nyamara bamaze kumukuraho ngo bahise bigendera, none igihugu kiri mu kavuyo, abaturage birirwa bahungira mu bindi bihugu.

Ati: “Imyanzuro yafashe ubwo yari muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe umutekano, David Cameron ni we byabazwa, kuko yananiwe gushyiraho umurongo nyawo ngenderwaho muri Libya.”

Abadepite basabye ko Komiisiyo y’umutekano yari iriho kuri manda ya Cameron yigwaho, bakareba niba ibyo yari ishinzwe byaragezweho, byo gukosora gutsindwa kugaragara kwabaye mu mwaka wa 2003 ubwo bajyanaga na Amerika muri Iraq gukuraho Saddam Hussein.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo