Abadepite bemeje ko ibendera rya Mauritania rivugururwa

Abadepite ba Mauritania batoye bemeza ko ibendera ry’icyo gihugu rivugururwa, hagashyirwamo ibimenyetso bihagarariye abamennye amaraso yabo baharanira ubwigenge bw’icyo gihugu.

Icyakora uwo mwanzuro kugirango uhabwe agaciro ugomba kubanza kwemezwa na sena.

Abaharaniye ubwigenge bwa Mauritania babuvana mu maboko y’Abafaransa, bazajya bagaragazwa n’akarongo gatukura mu ruhande rwo hasi n’urwo hejuru mu ibendera ry’igihugu.

BBC yatangaje ko iri tegeko rishobora gutorwa kuko abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi biganjemo abari mu ishyaka riri ku butegetsi.

Ubusanzwe iryo bendera ni icyatsi kibisi kirimo igice cy’ukwezi n’inyenyeri, bigaragaza ko icyo gihugu kigendera ku mahame ya kisilamu.

Mauritania yabonye ubwigenge mu 19960.


Ibendera bashaka kwemeza

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo