Abadage ibihumbi bimuwe ngo hategurwe igisasu cyo mu ntambara ya 2 y’Isi

Abahanga mu gutegura ibisasu bagiye mu mujyi wa Frankfurt mu Budage gutegura igisasu cya rutura kitaturitse mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.

Aba polisi babyukiye mu mazu azwi ko asanzwe abamo bantu muri uyu mujyi kugirango bamenye ko bose baba bimutse.

Ako gace kimuwemo abantu karimo ibitaro,amazu y’abasaza, na banki nkuru y’igihugu.

Inzego z’umutekano zivuga ko zikeka ko hari ibisasu byinshi bitaturitse byatezwe mu ntambara ya kabiri y’isi hirya no hino muri iki gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo