Ababyeyi ba Marmbier bahishuye ibikorwa by’urubozo umuhungu wabo yakorewe muri Koreya ya Ruguru

Ababyeyi b’umunyamerika Otto Warmbier bageze aho bahishura ibikorwa by’iyicarubozo umuhungu wabo yakorewe muri Korea y aruguru igihe yahafungirwaga.

Fred na Cindy Warmbier babwiye ikinyamakuru Fox ko abantu bo muri Korea ya Ruguru bakoreye amabi umwana wabo.

Uyu munyeshuri w’umunya Amerika yafungiwe muri Korea ya Ruguru I Pyongyang mu mwaka wa ushize wa 2016 azira kwiba ikirango cya hoteli.

Yarekuwe kugirango ajye kwivuza mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2017 ariko yageze iwabo arembye cyane ndetse ahita yitaba Imana nyuma y’iminsi micyeya.

Gusa Koreya ya Ruguru yo yahakanye ko itigeze imukorera iyica rubozo ryatumye apfa. Ivuga ko yafashwe n’indwara iterwa n’agakoko kitwa neva ariko abaganga bo muri Amerika bo bavuga ko ntako babonye.

Mu kiganiro cya mbere ababyeyi be batanze nyuma y’urupfu rw’uyu mwana wabo babwiye ikinyamakuru Fox news ko igihe kigeze ngo bavuge abahano yakorewe umwana wabo Otto.

Abaganga bo muri Amerika bavuga ko umubiri we warangiritse ariko umuryango wa Warmbier uvuga ko yari yaramaze guta ubwenge atari byo.

Mama wa OTTO Warmbier yavuze ko igihe babonaga umwana wabo yavugaga ahatiriza ndetse ndetse ko ijwi rye ryari rifite ingufu nke cyane nk’umuntu urembye.

Yakomeje agira ati:” yari amerewe nabi, ntiyabonaga kandi ntiyumvaga amaguru n’amaboko ntibyakoraga kandi yari afite inkuvu ku maguru yiwe. Amenyo yo hasi yabonekaga nk’ayakuwemo bakongera bakasubizamo nyuma”

Yongeyeho ati :” Otto yakorewe amabi ateye agahinda ba Kim hamwe n’ubutegetsi bwiwe.”

Yavuze ko umwana wabo yatandukanijwe n’umuryango we, igihugu cye ndetse n’Isi yose kandi ko leta itigeze ibaha inkuru n’imwe ijyanye n’urupfu rwe. Yaburiye abanyamerika kutajya muri Koreaya ya Ruguru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo