Aba Republicans bitandukanyije n’umukandida wabo Donald Trump

Abantu basaga 70 bo mu ishyaka ry’aba Republicais bandikiye ibaruwa umuyobozi w’ishyaka ryabo bamusaba ko yahagarika inkunga zihabwa Donald Trump mu bikorwa bye byo kwiyamamaza.

Ibi babivuze nyuma yo kubona ko imyitwarire y’uyu mukandida wabo itazatuma atsinda amatora aho bavuze ko kuba arangwa n’ivangura kandi akaba atanashoboye byatumye ishyaka ryabo ritakaza amahirwe mu matora ateganyijwe mu Kwakira.

Abanditse iyi baruwa basabye ko amafaranga ashyirwa mu bikorwa bya Trump byo kwiyamamaza yafasha abandi bakandida bashaka kwiyamamaza muri sena no mu ntumwa za rubanda.

Amagambo ari muri iyi baruwa aragira ati: “Turatekereza ko ivangura rya Donald Trump, kutihanganira umusaruro, intege nke, no kuba adakunzwe n’abantu cyane bizatuma aya matora yegukanwa n’ishyaka ry’aba Democrates”

Abanditse iyi baruwa bavuga ko byibuze ubushobozi bwagombaga guhabwa Trump niburamuka buhawe abiyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko bizagabanya icyuho cyatewe na Trump.

Bakomeza bavuga ko iki atari icyemezo gikomeye kuko nubundi ngo bamaze kubona ko amahirwe ya Trump yo gutorerwa kuba Perezida agenda ayoyoka umunsi ku munsi nkuko ikinyamakuru BBC gikomeza kibitangaza.

Donald Trump we yavuze ko kuba ishyaka rye ryahagarika kumutera inkunga ngo nta kibazo byamutera ahubwo ngo na we icyo agomba guhita akora ni uko atazongera gutera inkunga ishyaka rye ryaba Republicais.

Trump ati: "ibyo nta cyo bimbwiye, icyo ngomba guhita nkora ni uguhagarika gutera inkunga aba Republicais"

Mu minsi yashize na bwo bamwe mu barwanashyaka b’iri shyaka biyomoye kuri Donald Trump babitewe n’imbwirwaruhame ze zitukana zikanibasira abo bahanganye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo