Kwamamaza

MU MAHANGA

#AS Kigali Pre season: Vita Club isezereye Kiyovu Sports ihita yerekeza ku mukino wa nyuma

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
#AS Kigali Pre season: Vita Club isezereye Kiyovu Sports ihita yerekeza ku mukino wa nyuma

Ikipe ya AS Vita Club itsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa biyihesha amahirwe yo kwerekeza ku mukino wa nyuma (Final) w’imikino yateguwe na AS Kigali (AS Kigali Pre Season Tournament).

Mu mukino wa kimwe cya kabiri wahuzaga ikipea ya Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo na Kiyovu Sports yo mu Rwanda warangiye ikipe ya Vita Club itsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa.

Iki gitego cya AS Vita Club cyatsinzwe na Sugira Ernest cyaturutse ku mupira yahawe na Atouba Emane ku munota wa 25 w’igice cya mbere.

Nyuma yo gutsinda iki gitego, Vita Club yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Kiyovu kugeza igice cya mbere kirangiye.

Ikipe ya Kiyovu Sports yagerageje kwishyura iki gitego mu gice cya kabiri ariko biza kurangira umukino urangiye ikipe ya Vita Club itahanye insinzi y’igitego yabonye mu ghice cya mbere.

Uku gushaka kwishyura byatumye umuzamu Diakite akandagirwa n’umukinnyi wa Kiyovu Sports ku munota wa 70, ku mupira wari uvuye muri koruneli bimuviramo imvune ikomeye ahita asimburwa na Tibolia Kibelele.

Ikipe ya Kiyovu Sports yagiye ibona amahirwe akomeye yagombaga kuvamo ibitego ariko ntibyashoboka dore ko no mu minota 3 y’inyongera Kiyovu Sports yabonye coup franc iri ahantu heza ariko Djuma ateye umupira urenga izamu gato amahirwe yabo arangirira muri 1/2.

Ikipe ya Kiyovu Sports isezerewe, yageze muri kimwe cya kabiri itsinze Polisi FC na Rayon Sports ariko na yo yari yabanje gutsindwa n’ikipe ya Sun Rise mu mukino wabanje wo mu matsinda.

Vita Club yerekeje ku mukino wa nyuma nta mukino numwe itsinzwe kuko uwa mbere yatsinze AS Kigali, ku mukino wa kabiri inganya na APR FC ndetse n’uyu itsinzemo Kiyovu Sports.

Kuri ubu, nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports, ikipe ya AS Vita Club yahise ibona amahirwe yo gukina umukino wa nyuma w’iyi mikino ikazahura n’ikipe iza gutsinda hagati ya APR FC na Rayon Sports.


Sugira Ernest (hagati) wahoze akinira AS Kigali ni we watsindiye igitego AS Vita Club

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza