Kwamamaza

MU MAHANGA

AMAHIRWE ABONEKA RIMWE (Igice cya Gatandatu)

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
AMAHIRWE ABONEKA RIMWE  (Igice cya Gatandatu)

Mu gice giheruka twasize Rugira afashe aside ariko ntitwasobanukiwe icyo agiye kuyikoresha. Ese byaje kugenda bite? Kurikira uko inkuru yakomeje kugenda.

Rugira akimara kubwira Sabine ko ibyo afite ari aside, Sabine yabaye nk’uwikanze ko Rugira agiye kwiyahura, nuko Sabine abaza Rugira ati:" iyo aside ni iyi iki?" na we aramusubiza ati:" genda ubeshye Simeon ko umukunda mumarane igihe, kandi uzamusabe kujya kukwereka iwabo maze nujya gutaha uzakore ibishoboka byose wangize amazi bazakenera gukoresha maze bose bapfe!" akivuga atyo bumva umuntu ukomanga kurugi!.......maze Rugira abwira Sabine ati:"genda ubike uwo muti kandi uzawukoreshe uko nkubwiye najye ngiye kureba ukomanga!"

Ku rundi ruhande ubwo abaturanyi bari bari aho bagerageje kumvisha Ephrem ko kwihorera atari byiza ahubwo bakomeza bavuga ko ikiza ari ukwiyambaza inkiko maze ukekwa yahamwa n’icyaha agahanwa!, bakivuga batyo Telefoni (Telephone) yanjye irasona,ndebye mbona ni Sabine maze ndamwitaba ngiye kumva numva ari kurira avuga ati:" Simeon noneho birarangiye! maze ndamubaza nti:" ibikise?" aransubiza ati:" sinzi uko urabyakira!... akomeza kurira maze arakupa!
 
Ubwo namaze kwitaba iyo telephone numva ibintu birandenze mbura icyo nkora n’icyo ndeka nibaza nimba nanjya iwabo nkareba ibibaye ariko nibuka ko ntahazi maze nigira inama yo kumuhamagara bundi bushya maze anyitabye ndamubwira nti:" nonese honey ngufashe iki?" maze aransubiza ati:" ejo tuzahurire i Kigali tuganire nkubwire ibyambayeho n’ubundi ntacyo nkiramira ndabona urukundo rwacu rutagikomeje!" ubwo nahise nsakuza ntitaye kubantu bari aho ndamubaza nti:"kubera iki rutagikomeje? ni inde koko uduteranyije!" ariko n’ijwi rituje Sabine aransubiza ati:"ni ibibazo gusa njye sinumvako bibaho,cyangwa nkaba nkeka ko wowe wabimenye mbere yanjye ukaba ukomeje kubyirengagiza kubushake!"

Ubwo nakomeje kumwinginga ngo ambwire uko byagenze maze akambwira ati:"nyine musaza wanjyeee....urabona ni musaza wanjye …..! maze agahita arira cyane" nuko ndamubaza nti:"musaza wawe yabaye iki?,yarwaye?" aransubiza ati: " oya ,ahubwo yantegetse ngo:"......" maze ararira cyane mba nk’uceceka kugirango mutege amatwi maze nze kubona uko muhoza ariko ahita ambwira ati:" nako byarangiye icyo ngusabye mbere y’uko dutandukana ni uko ejo duhurira i Kigali!"

Ubwo mu rugo babonye mpindutse ku buryo bugaragara ndetse mera nk’ubuze ubwenge,bagerageza kunyegera ngo bambaze ibibaye ariko ndabihorera nanga kugira icyo mbabwira mpita nigira kuryama ariko ndababwira nti:"mumenye ko byihutirwa ejo nzasubira i Kigali!" nuko Ephrem anyegera twiherereye ambaza uko byagenze mubwira uko bigenze ntanakimwe nyuze iruhande maze arambwira ati:"sawa,ariko witonde niba koko ari musaza we wamubujije ntawamenya wasanga erega uriya mwana iwabo bakize bakaba badashaka kukwiteza!"

Ubwo ijoro ryose naraye nigaragura nibaza icyahungabanyije agataako kanjye nitakiye umutima wanjye, igitereko cy’inzozi zanjye gusa ndebye ku isaha mbona habaye isaa cyenda za mugitondo, sinigeze nkaraba mu maso cyangwa ngo njye mu rwogero (douche) nahise nambara nihutira kujya guhangana n’ibyahungabanyije umutoni wanjye! ubwo nateze iyihuta nagezeyo bumaze gucya kuko kuva i Kibungo ugerayo harimo akagendo ariko ntacyo byari bimbwiye,Nkimara gukingura geto (getho) yanjye nshyiramo igikapu mpita njya aho yacumbikaga kugirango ahansange ariko ngezemo mbona Honolyne mugenzi we babanaga asa n’uwaguye mukantu, ariko ku mutima ndibwira nti:"byange bikunde yaraye amuhamagaye buriya arabizi!"

Ubwo nyine narakomanze ampa Karibu mubaza amakuru ambwirako ari meza,nuko nijijisha nti ese Bite bya Sabine,ariko mbona aricecekeye,ahubwo arimyoza,nuko mumutima ndavuga nti:"ishyamba si ryeru!" ariko nkomeza kumwinginga ngo ambwire uko bimeze nuko ngiye kumva numva arambwiye ati:"wa mugomewe, kugongesha imodoka musaza we mwabonye bidahagije none wageretseho kumushinyagurura umukina kumubyimba ngo uramukunda,none nabyo ntibyakunyuze ugeretseho gufungisha musaza we wasigaye?!"numvise ayo magambo ariko sinayasobanukirwa niko kumubaza nti:" uvuze ngo iki?" ndongera nti:"ahubwose kuva ryari ndi umushoferi (chauffeur!) cyangwa umupolisi ngo ndafunga umutu?" nuko n’umujinya wose Honolyne aransubiza ati:"reka nkubaze kandi unsubize!" ndamubwira nti:"ndagusubiza ariko umbwire ibyo bintu aho bihurira na Sabine!"

Nuko arambaza ati:"Ni inde wirukanishije Rugira kukazi?" avuze Rugira nikangamo kuko iryo zina atari ubwa mbere nari ndyumvise usibye ko ntari ndiziho ibyiza, nuko abonye nikanze ahita avuga ati:"dore ngo arakorwa n’isoni akabura aho areba!" yongeraho ati:" niba Atari so mbwira ni inde wamwirukanishije?" avuze papa nibuka ko iryo zina twaribwiweho na Dr.Anasthase maze umujinya urabyuka ndamubwira nti:"ndakwiyamye icyo nkeneye ni ukumenya aho Sabine ari ambwire icyatumye avuga ko urukundo rwacu rwahagaze!"

Honolyne akomeza agira ati:"Ok,icyo kirakunaniye ngaho mbwira ni inde wagonze musaza wa Sabine akamwica?" ntarakomeza arambaza ati:" nonese uriya wari waraherekeje waciwe ukuguru ari kwa muganga bakubwiyeko impanuka yayikoreye hehe?" atarakomeza ndamubwira nti:"Honolyne rekeraho cyangwa nkumerere nabi!" ariko aransubiza ati:" ibyo nibyo umuryango wanyu mwamenyereye dore n’ubundi birangiye Rugira musaza we yari asigaranye mumufungishije!"ubwo umujinya wakomeje kunyica ariko ndatuza,nuko ndamubaza nti:"nonese ni inde wakubwiye ibyo byose,ndakwinginze Honolyne mbwira!" nuko arambwira ati:"ntawundi ni Sabine yaraye aje hano musazawe yari asigaranye witwa Rugira Polisi imaze kumujyana kumufunga ngo akurikiranweho ubufatanya cyaha mu kuba papa wawe yaraciwe ukuguru mu buryo butemewe!"

Ndamubaza nti:"arikose ibyo wabikuye he?" nuko aransubiza ati:" mugicuku hagati nibwo Sabine yaje arira ndamukingurira ambwirako ashakako uyumunsi mwabonana maze akakubaza niba aribyo!" ariko kuko numvaga narakaye kubw’amagambo Honlyne yambwiye ndetse numva nifuza guhorera papa nahise mubwira nti:"urakoze kandi ibyanjye na Sabine birangiriye aha!"ubwo nagiye kumva numva Sabine ahise asakuza aho yari ari mucyumba arira cyane ati:"Oya Simeon ntunsige ngenyine nagusezeraniye ko nzagukunda mubihe byose kandi ntazigera ntuma ubabara,wikwita kumagambo Honolyne akubwiye ndacyagukunda!"
 

Ubwo Sabine yariraga cyane ambwirako yansezeraniye ko atazigera anyanga cyangwa ngo ansige, byankoze kumutima maze ndagaruka ndicara kugirango numve ibyo ambwira ariko kumutima nibwira nti:"ninsanga koko Rugira ari musaza we sinzi uko biraza kugenda doreko numvaga ngomba guhorera ukuguru kwa papa kandi nanone nkumva nkunda Sabine ubwo Sabine yaraje anyicara iruhande nk’uko bisanzwe maze atangira kumbaza ati:’Simeon,urankunda koko?", sinigeze ntinda cyangwa ngo nirirwe mbitekerezaho ahubwo nahise musubiza nti:"niba unkunda,njye ngukunda kurusha uko ubikora,kandi niba unyanga ngukunda kurugero rwo hejuru y’urwango unyanga usibye ko nzi neza ko unkunda kandi kugukunda si impanuka kuko nabitekerejeho!"

Yahise aturika ararira cyane ariko ngerageza kumuhoza,ariko bigeze aho araceceka nuko arambwira ati:"erega nushaka wigendere kuko ndabona ibyanjye nawe bitagikomeje!" maze mpita mubaza nti:"ariko ni iyihe mpamvu ituma umbwira ko bitagishobotse!" nuko akomeza ambwira ati:"simeon,ndagukunda ibyo urabizi!" akomeza ambwira ati:"nari nziko tuzakundana tutazigera dutandukana ariko amagambo musaza wanjye yambwiye yatumye numva urwacu rujemo agatotsi kuburyo nkeka ko nuyumva uzahita unyanga!" ubwo nahise mubaza nti:" ubwose ni ayahe,kandi uwo musaza wawe ni muntu ki uhangara gutandukanya abikundaniye atazi aho bahuriye?"

Nuko akomeza ambwira ati:"nyine umbabarire kubera amagambo yose Honolyne yakubwiranye umujinya ariko yose uko yakabaye ninjye wayamubwiye nk’uko nayabwiwe na musaza wanjye!"… ubwo natangiye gutekereza amagambo yose Honolyne yambwiye n’uburyo yari andakariye cyane, maze mbaza Sabine nti:"harya umbwiye ngo:"ayo magambo wayabwiwe nande?" nuko Sabine ahita yinjira mucyumba azana acide iri mugacupa ambwira ati:"Nyine yamaze kumbwira ayo magambo yose maze ampa iyi acide ngo nzakore ibishoboka byose nyishyire mucyo kunywa umuryango wanyu uzahuriraho maze nimubinywa mwese muzapfe kugirango duhorere umuvandimwe wacu waguye muri iriya mpanuka!"

Atarakomeza nahise mubaza nti:"ubwose wumvise umeze ute akimara kuyiguha?" aransubiza ati:"nyine ubwo nari nkiri kumuhakanira ko ntabikora nibwo numvise abantu barakomanze agiye kubareba asanga ni abapolisi (police) bahise bamwambika amapingu bamujyana kumufunga ngo akurikiranyweho ubufatanyacyaha we n’umuganga muguca umutu ukuguru!" nahise mubaza nti:" uvuze ngo iki?" aransubiza ati:" nyine Rugira...!" atarakomeza sinzi aho uburakari numvise buvuye mpita mubwira nti:"mpaguruka iruhande wa mwicanyi we utavaho unamenaho iyo acide doreko mwagiriye nabi papa nanjye murashaka kunkurikizaho"

Ariko Sabine ashaka kumfata mugatuza nk’uko yabimenyereye ambwira ati:"nonese iyomba nshaka kukugirira nabi mba.." atarangiza kuvuga iryojambo ndamubwira nti:"niba udashaka kumpaguruka iruhande,reka njye nkuve iruhande kandi ntuzongere kunkunda ukundi!" Sabine yahise atera hejuru ararira, anyirukanka inyuma nanjye ndiruka ngo mutange muri Geto (Ghetto) mukingirane atarangeraho.

Kanda hano usome igice cyabanje

Ntuzacikwe n’ibice bizakurikira

Yanditswe na Ndayisaba Simeon.

IBITEKEREZO

  • Mani Tele Yanditse:

    Eeeeh,Simeon amenye atatuvangira nziko bizarangira uko mbyifuza.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza