[AMAFOTO & VIDEO] Papa Francis yatsikiye kuri alitari agwa imbere y’abihayimana n’abakirisitu

11

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Francis yatsikiye kuri aritari (altar) yitura hasi ubwo yasomaga misa mu gihugu cya Pologne mu cyanya cyiswe Jasna Gora.

Umushumba wa Kiliziya yatsikiye ubwo yamanukaga ku ngazi iva kuri Altar mu gihe yari afite icyotezo ari mu muhango wo tagatifuza abakirisitu.

Uyu mushumba akimara kugwa hasi abapadiri b’abahereza barangajwe imbere na Guido Marini, usanzwe uyobora Misa i Vatican bahise bagoboka baramuhagurutsa akomeza igitambo cya misa arakirangiza.

Papa Francis w’imyaka 79 ari mu ruzinduko rutagatifu mu Majyepfo ya Pologne ahazwi nka Czestochowa aho yahuye n’abihayimana baturutse mu bihugu bitandukanye by’Isi

Ageze muri Pologne kuwa gatatu, Paapa Francis yavuze ko isi iri mu ntambara ariko idini atari ryo ntandaro, ahubwo ko abantu bakwiye kurenga ubwoba bwo guha ubuhungiro abahunga intambara.

Papa Francis yatsikiye ubwo yamanukaga ku ngazi

Abihayimana batabariye hafi bahita bamuhagurutsa akomezza igitambo cya misa


Abihayimana batabariye rimwe bahurirayo nyuma yo kubona ko umushumba wa Kiliziya aguye


Abihayimana baturutse mu mpande zitandukanye bari bitabiriye iyi misa ari benshi cyane


Papa yituye hasi afite icyotero mu ntoki afite icyotero

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. Uravuga ngo Imana yamugaragaje yaguhemukiye iki? niba udasobanikiwe icyo misa bivuze ceceka udacumura. Arakuze gutsikira nawe watsikira ukagwa .ntagitangaza rero. Imana yamufashije ntiyavunika.

  2. Yoooo birababaje disk! erega aranakuze twizereko atavunitse. Imana imube hafi.

  3. 1 | 2

Tanga Igitekerezo