Kwamamaza

MU MAHANGA

AMAFOTO: Museveni yeretswe imyitozo yahawe abasirikare be anabasaba kwirinda SIDA

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
AMAFOTO: Museveni yeretswe  imyitozo yahawe abasirikare be anabasaba kwirinda SIDA

Perezida Museveni yashimiye abayobozi b’igisirikare cy’igihugu cye UPDF ku mbaraga bakoresheje bazamura ubumenyi bw’abasirikare barangije amasomo abinjiza mu ngabo z’igihugu.

Ubwo yasozaga kumugaragaro amasomo y’aba basirikare kuri Oliver Tambo Kaweeeta kuri uyu wa kabiri , Museveni yavuze ko yishimiye u rwego rw’abasirkare bashya igihugu cyungutse.

Ati :”ibyo mwabonye byose nibyo mwize nishimiye kubona urwego aba basirikare bashya bariho. Bameze nk’aho ari abofisiye bashya twazanye.”

Museveni ariko yabwiye aba basirikare ko ibyo bize byose bigomba kuyoborwa n’ikinyabupfura bakirinda Sida n’ibiyobyabwenge.
Ati :”ikinyabupfura kigomba kubaranga mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugirango mwirinde SIDA n’ibiyobyabenge ahazaza hanyu hazaba heza nimugira ikinyabupfura.”

Abasirikare basoje amasomo binjijwe mu gisirikare cya Uganda ni 3166 bari bamaze amezi 9 batangiye ikosi. Muri aba harimo abigitsina gore 74.


Museveni yeretswe imyitozo abasirikare bahawe n’urwego bariho

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza