[AMAFOTO] Abigaragambya bamagana ubutegetsi bwa Mugabe bakubiswe bikomeye na Polisi

Igipolisi cya Zimbabwe cyakoresheje ingufu zikomeye mu guhangana n’abigaragambyaga bamagana ubutegetsi bwa Perezida Robert Mugabe bashinja kuba nyirabayazana w’ubushomeri n’ihungabana ry’ubukungu aho bakubiswe bikomeye n’abapolisi kugeza ubwo buri wese yakizwaga n’amaguru

Imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Mugabe ishingiye ku bibazo by’ubukungu byugarije Zimbabwe aho abaturage bavuga ko barambiwe imibereho mibi bagashinja ubutegetsi kuba nyirabayazana wabyo

Ibi byatumye kuri uyu wagatatu amagana n’amagana y’abaturage barimo bafata umwanya bajya kwigaragambiriza hafi y’inyubako ikoreramo Minisiteri y’imari bamagana icyemezo cyo kugarura inoti z’igihugu cya Zimbabwe nkuko Aljazeera yabitangaje.

Iki cyemezo abaturage bavuga ko gishobora kongera guteza ibibazo by’ihungabana ry’agaciro k’ifaranga dore ko kuva muri 2009 iki gihugu cyahisemo gukoresha amadorali kubera ko amafaranga cyakoreshaga yari yataye agaciro ku buryo ndenga kamere.

Igipolisi cyatabaranye imbaraga n’inkoni maze mu kanya gato inkoni itangira kurisha mu baturage ari na ko bahise bakizwa n’amaguru.

Dore uko byari bimeze mu mafoto atandukanye


AMAFOTO: BBC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo