’Repubulika ya mbere yakoze nk’abakoloni, iya kabiri iza nk’igikoko’ Senateri Mugesera

Senateri Mugesera Antoine yagararagaje ko Repubulika ya mbere n’iya kabiri zaciye agahigo ko kuyobora zitagira kirazira ari nabyo byatumye abanyarwanda bagenzi babo bumva nta kintu bibabwiye, ngo bigera n’aho umusaza yica akuzukuru ke agataba mu rwina.

Mu kiganiro ku mateka y’u Rwanda yahaye abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) , Komisiyo y’igihugu y’amatora ndetse n’abakozi b’ikigo cy’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta , Senateri Mugesera yaberetse itangiriro ry’inzangano zadutse mu banyarwanda bigatuma bamwe bica abandi.

Yavuze ko umukoroni aricyo cyago cya mbere u Rwanda rwagize. Yavuze ko ubukoloni bwaje buca burundu umuco w’u Rwanda kandi nta bwisanzure baha abanyarwanda, byanatumye bategeka kwangana, bakabwira abahutu kwanga abatutsi bikaza kubyara ubwicanyi bwatangiye muri 1959 bukageza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Mugesera avuga ko Repubulika ya mbere yafashe umurage wa gikoloni igatanya abanyarwanda naho iya kabiri yo igambirira gutsemba Abatutsi kandi ibigeraho.

Yagize ati "Repubulika yafashe umurage wa gikoloni . Twagize ibyago cyane buriya , baje batanya abantu, banga Abatutsi, nta mututsi wabaga depite, nta mututsi wabaga ambasaderi keretse umwe ejobundi muri za 80 wabaye ambasaderi i Roma. Ikosa tugaya repubulika ya mbere si ugukuraho ubwami kuko ubwani n’ahandi buvaho, ikosa twabagaye ni ironda moko yimitse ubwoko iraduhemukira. Repulika ya kabiri yatangiye nk’igikoko gikomeretsa, iti byanze bikunze ngomba kumara Abatutsi kandi yarabamaze itegura Jenoside.”

Mugesera avuga ko izi leta zombi zagize ubutegetsi butagira kirazira bituma abantu bumva kwica abandi ntacyo bitwaye ndetse bigera n’aho ababyeyi bica abana babo.

Ati " Ziriya Leta zaciye agahigo cyane cyane leta ya Habyarimana. Nta kirazira zagiraga, umuntu yakoraga ikibi ntacyo yikanga, umuco wo kudahana warimitswe. i Shyorongi hari akagabo k’Agatutsi baraje barakica, umugore nyuma yisubirira iwabo ise yari Umuhutu. Agezeyo abaturanyi bati kariya kana azanye si inzoka? Ni uko ise ati mubindekere ndabyirangiriza. Nimugoroba akajyana mu rwina aho yataraga ibitoki ka kana arakica.”

Senateri Mugesera yasabye abakiri bato guharanira ukuri kandi bakarwanya icyatanya abanyarwanda icyo aricyo cyose.

Yasabye abiga kwiga ibifitiye igihugu akamaro, ubundi bagafatanya n’abandi kubaka igihugu.


Abakozi ba RRA, Komisiyo y’amatora n’urwego rw’umugenzuzi w’imari bahawe ikiganiro na Mugesera Antoine.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo