Kwamamaza

KWIBUKA 23

Urubyiruko rugiye kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside, rwifatanya n’abarokotse batishoboye

Yanditswe

kuya

Urubyiruko rugiye kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside, rwifatanya n’abarokotse batishoboye

Uwanyigirira Clarisse (hagati) asobanura uko urubyiruko ruzafasha abarokotse Jenoside batishoboye

Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga(MYICT), inama y’igihugu y’urubyiruko(NYC) ku bufatanye n’abandi bafatanya bikorwa bateguye ibikorwa byo Kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaba tariki ya 14 Gicurasi 2017 mu gihugu hose.

Muri ibyo bikorwa bizakorerwa ku rwego rw’Umurenge, urubyiruko ruzafasha abarokotse Jenoside batishoboye imirimo itandukanye nko kububakira ubwiherero, kubabumbira amatafari n’ibindi.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, Uwanyirigira Clarisse yagize ati “Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu bishyize hamwe bafasha bagenzi babo barokotse Jenoside, bubakira ubwiherero abacitse ku icumu batishoboye,kubumba amatafari, ndetse no gukurungira inzu z’abarokotse jenoside”.

Uwanyirigira yasabye urubyiruko kugira iyo gikorwa icyabo, mu guhesha gaciro urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi uhagarariye amashuri makuru na kaminuza mu nama y’igihugu y’urubyiruko Umutoni Chantal yavuze ko impamvu ibikorwa by’uyu mwaka babishyize ku Murenge, ari ukugirango urubyiruko rworoherwe no kugera ku bacitse ku icumu bakeneye gufashwa.

Yagize ati “Twararebye dusanga bamwe mu rubyiruko abenshi bagera ku karere bibagoye natwe rero mu buryo byo kuborohereza tubibashyikiriza ku mirenge yabo batuyemo”.

Mu bikorwa biteganyijwe tariki 14 Gicurasi kandi harimo urugendo rwo kwibuka (walk to remember); kumva ubuhamya bwa bamwe mu rubyiruko rwarokotse Jenoside, gushimira abahagaritse jenoside,no kwerekana aho urubyiruko rwarokotse rugeze rwiteza imbere.

NDAYISHIMIYE Thierry

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza