Umunyarwanda wumva yaragiriye inyungu mu kuba abatutsi barishwe kuriya ni inde ? -Brig Gen Nkubito

Mu kwibuka abatutsi bazize jenoside mu murenge wa Mutete, akarere ka Gicumbi abaharokokeye bagaragaje urupfu bishwe n’abasirikare ba Leta ya cyera ariko banishimira ko bacyeya basigaye barokowe n’ingabo zari iza APR.

Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 abazize jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Mutete , umuhango wateguwe n’abacitse ku icumu bakomoka muri uyu murenge bibumbiye mu muryango witwa”Mutete Hope”

Mu buhamya bwatazwe na Kagabo Syvestre, umwe mu barokokeye muri uyu murenge yagaragaje urupfu rubi bishwe n’abaturanyi babo ariko ngo na bacye bari babashije kurokoka bakicwa n’ingabo za Leta ya cyera zari zimaze gutsindwa n’ingabo za APR zari zizikuye mu birindiro byazo mu bice bya Byumba no mu nkengero zayo.

Kagabo avuga ko ubugome yabonanye abo basirikare byatumye we yanga kuzihungiraho akemera agatorongera mu mashyamba ari nabyo byamufashije kurokoka. Gusa ngo n’ubwo bishwe n’izo ngabo ngo bacye barokotse barokowe n’ingabo za APR zabagezeho zikabatabara bacye bari bataricwa zikabarokora.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Gicumbi, Emeritha Nyirarukundo avuga ko abanya Mutete bishwee kabiri ariko ngo banishimira ubutwari bw’Inkotanyi ndetse ngo bifuza kuburaga abazabakomokaho.

Ati:”Abantu ba hano i Mutete mwapfuye kabiri, mwishwe n’abaturanyi banyu municwa n’ingabo zari zishinzwe kubarinda ariko icyiza ni uko mwanakijijwe n’ingabo, twe tuzirikana ubutwari bw’ingabo z’inkotanyi turabashimira cyane kandi twifuza ko n’abazadukomokaho bazagira ubutwari nk’ubw’Inkotanyi.”



Abanya Mutete n’abaje kwifatanya nabo bashyira indabo ku rwibutso rurimo imibiri 1064 y’abatutsi bahiciwe

Brig General Eugene Nkubito, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amajyaruguru avuga kuri izi ngabo zishe abantu yavuze ko uretse n’abaturage b’igihugu cyazo ngo ubundi ingabo ziba zishinzwe kurinda umuntu uwo ari we wese ku Isi.

Ati :”Ubundi mu gisirikare uko twiga, bwa mbere bakwigisha kurinda igihugu cyawe hanyuma bakakwigisha kurinda abaturage. Ariko mutekereze ukuntu bavugaga ngo bahungaga interahamwe ngo bagera hariya bakahasanga abasirikare bakabica . ubundi igisirikare ku Isi uretse n’abenegihu bakubyara cyangwa muva inda imwe n’abandi bo mu bindi bihugu uba ushinzwe kurinda abantu. No kurugamba iyo urwana n’umwanzi uwo mu rwana iyo amanitse amaboko ntabwo umwica.”

Yavuze ko ari amahano kubona umusirikare yica umwana cyangwa umugore nk’uko izi ngabo za cyera zabikoze ariko kandi ngo abona nta muntu n’umwe wungukiye mu rupfu abatutsi bishwe.

Ati :”Ku musirikre by’umwihariko ni amahano kwica abana , kwica abagore n’ubwo n’abagabo udakwiye kubica! ni amahano rero twagize ubuyobozi bubi bwadukoreye amahano. Ubu ugiye kureba jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ubu umunyarwanda wumva yaragiriye inyungu mu kuba abatutsi barishwe kuriya ni nde? . “

Avuga ko abatutsi bahuye n’akaga bakicwa abasigaye bagasigara ari incike bagahomba imiryango ariko kandi ngo n’abakoze jenoside nta nyungu bakuyemo.

Abacitse ku icumu ba Mutete bavuga ko barokotse barokowe n’ingabo za FPR ariko kandi ngo bazaharanira kwiteza imbere kuko babona ariyo nyiturano nziza baha ababarokoye.

Urwibutso rwa Mutete kugeza ubu rushyinguyemo imibiri y’abantu 1064 bose biciwe muri uyu murenge ndetse no mu nkengero zayo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo