Uko Ibihugu bitandukanye n’Ambasade z’u Rwanda byifatanyije n’abanyarwanda mu muhango wo #KWIBUKA23

Mu cyumba cy’inama cya AU mu gutangira umuhango wo #kwibuka 23

Mu gihe mu Rwanda Tariki ya 07 Mata buri mwaka abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Isi yose nayo yifatanya n’abanyarwanda kurizikana kuri Jenoside yakorewe abatutsi nkuko byemejwe n’umuryango w’ababibumye mu mwanzuro wayo 58/234 wemeje iyi tariki nk’umunsi wihariye wo kuzirikana kuri aya mahano yagwiriye u Rwanda isi yose irebera.

Kuri uyu munsi ubutumwa butandukanye bwohererejwe abanyarwanda, ari nako hirya no hino muri za Ambassade z’u Rwanda no mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe I Adidis Abeba, hari kubera ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 13.

I New York mu muryango w’Abibumbye

Mu butumwa umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumye yageneye abanyarwanda kuri iyi tariki ya 07 Mata 2017, António Guterres yavuze avuga ko aha icyubahiro gikomeye abazize Jenoside, akaba anifatanyije n’abayirokotse, aho ngo azirikana umubabaro bahuye na wo, agaha agaciro imbaraga bafite n’urugamba bakomeza kurwana ndetse n’uburyo bakomeza guharanira ubumewe n’ubwiyunge, ngo bikaba bikwiye kubera isomo buri wese. Akaba yasabye amahanga kwigira ku buryo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi rukaba rugeze ku iterambere riboneye.

By’umwihariko muri iki cyumweru cyo kwibuka ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’abibumbye hakaba hateganyijwe umuhango wihariye wo kwibuka nkuko bisanzwe bigenda buri mwaka.

Addis Abeba ku cyicaro gikuru cy’Afurika Yunze Ubumwe

Ambasaderi w’u Rwanda muri AU Hope Tumukunde acana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Addis Abeba

Ku cyiciro gikuru cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hatangiye umuhango wihariye wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda guhera isaa yine mu cyumba gisanzwe cy’inama, aho abahagarariye ibihugu byabo muri uyu muhango bifatanyije n’ambasade y’u Rwanda muri uyu muhango uri kuhabera. Uyu muhango ukaba waranzwe n’indirimbo.

Ibi kandi ni mu gihe Perezida mushya wa Komisiyo Mousaa faki Mahamat ari mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi aho no muri iki gitondo ari kumwe na Perezida Kagame yunanimiye abatutsi bashyinguye ku Gisozi, anafatanya na Perezida Kagame gucana urumuri rw’icyizere.

Mousaa faki Mahamat na Perezida KAGAME bunamira abatutsi bashyinguye ku Gisozi

Turakomeza kubagezaho uko uyu muhango wateguwe mu nkuru zacu zikurikira mu bihugu nk’Ubufaransa, Ububirigi, Uganda, Uburusiya n’ibindi bihugu uko amakuru dukomeza kuyabakurikiranira. Muri ibi bihugu byose abanyarwanda ntibari bonyine kuko bifatanya n’abandi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi bene gihugu.

TURAKOMEZA KUBAGEZAHO AMAKURU

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo