Ubutwari bwa Musenyeri Havugimana, warwanye ku Batutsi bari bahungiye muri Seminari ya Ndera bikarangira arashwe

Si henshi bakunze kuvuga ubutwari bw’umuntu ukiriho uretse ko n’ubundi ubutwari akenshi uwabugize ibyo aba yakoze biba ari ibishobora kumucisha umutwe.

Biragoye kwinjira muri seminari yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Paul i Ndera ugasohokamo utumvise izina Musenyeri Andereya Havugimana cyangwa ubwa Padiri Ananiya Rugasira.

Aba bombi bari abayobozi mui seminari ya Ndera muri Mata 1994.Ibikorwa byabo ntibizwi cyane na benshi mu banyarwanda, nyamara muri iyo seminari bafatwa nk’intwari ndetse yaba abahigisha ubu n’abahiga, ntibatinya kubihamya ko abo bagabo babaye intwari.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, abanyeshuri mu gihugu bari mu biruhuko, no muri seminari ya Ndera byari uko.Icyakora Musenyeri Andereya (wari ukiri Padiri) na Padiri Ananiya bo bari bagihari nk’abayobozi, byongeye nk’abapairi.
Abatutsi bo ku misozi ikikije Ndera batangiye kuhahungira, bizeye amakiriro dore ko hari mu bihayimana.

Ananiya na Andereya ntabwo banze kubakira, barabakiriye babereka aho kuba bari mu nyubako za seminari.Uko amasaha yashiraga niko bakomezaga kwiyongera, Interahamwe zigeze aho zimenya ko hari abatutsi bazicikiye muri iyo seminari.

Zahise ziza kuri seminari, zikigera ku marembo zitegeka ko afungurwa abatutsi barimo bakicwa. Padiri Ananiya na Andereya bose ntibahigwaga, ariko babyanze basaba ko abahungiye muri seminari ari Abanyamahoro, bityo ko ntawe urinjira mu kigo yitwaje intwaro.

Musenyeri Andereya ukiriho, kuri uyu wa Gatandatu ubwo hibukwaga Abatutsi bize muri iyo seminari bazize Jenoside ndetse n’abatutsi bose baguye muri icyo kigo, umuhango utegurwa ku bufatanye w’abanyehsuri bahize n’ubuyobozi bw’iyo seminari yagize ati “ Batweretse abantu bari banditse kuri liste bari bafite, twagombaga kubereka aho bari, tubabwira ko icyo atari ikibazo kigomba kubazwa umuntu w’umupadiri.Tubabwira ko umuntu waje aha yaje ahashaka ubuzima kandi bo icyo bashaka kigaragara ari urupfu. Twababwiye ko tubasezerereye, ko tutabona twashyigikira igikorwa kibazanye, nibwo batangiye kutuzerereza muri uru rugo, nta nubwo bahise baturasa. Uru rugo rwose uko urureba twararuzengurutse.”

Interahamwe n’abari baziherekeje basabye Ananiya na Andereya gutanga imfunguzo ngo bajye gufungura birebere Abatutsi bashaka, ariko abapadiri barabatsembera kugeza babarashe bombi Ananiya ahita apfa.

Musenyeri Andereya ati “Padiri Ananiya niwe bahereyeho barasa kuko yari econome, bagira bati ufite imfunguzo kingura aho hantu twishakire, ati ntibishoboka.Yaguye mureba, turi kumwe.Bamurashe mureba. Bankurikijeho, bati noneho ubwo ubonye ibibaye kuri uriya, dukingurire.Nti ndabakingurira se hehe, hari iki? Hari nde?Njyewe bahise bandasira imbere y’ibiro byanjye ariko kubw’Imana banjyanye ku bitaro, ndazanzamuka.

Ntabwo bampushije, bandashe amasasu abiri aha (mu rutugu hafi y’umutima, no mu kaboko) .Ntabwo bashoboraga kumpusha kandi barandebaga.Bagiye bazi ko napfuye.”

Nyuma yo kuraswa, bamwe muri bari bahungiye aho ndetse n’Abihayimana bake bari bahasigaye bajyanye Musenyeri Andereya kumuvuza.Ubwo ngo ni nabwo Interahamwe zabonye uko zica Abatutsi bari bahahungiye kuko nta we uzikumira wari uhasigaye.

Musenyeri Andereya Havugimana

Musenyeri Andereya benshi bari bazi ko yapfuye, bapfa kumujyana kwa muganga kubw’amahirwe aza guhembuka. N’ubu aracyafite amasasu yarashwe hafi y’umutima no mu maboko.

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko ari umuntu umwe, ntihagire uwumva ko yaremewe kubaho undi akaremerwa gupfa.

Ati “Ku banyarwana iki gihugu ni impano y’Imana, abakirimo ni impano y’Imana ku bandi , ntabwo ari umutwaro ubaremereye bagomba kwinubira. Buri wese akumva ko atari we wenyine ukwiye kuba mu Rwanda, ko atari we wenyine urufitemo uburenganzira ahubwo ko urwo Rwanda yarusanze.

Padiri Yohani Bosco Ntagungira, Umuyobozi wa Seminari nto ya Ndera avuga ko abo bapadiri bazize kurengera intama z’Imana, ari ikimenyetso cyiza ndetse n’igihamya ko abantu bose atari babi, dore ko hari aho Abatutsi bahungiye ku bakozi b’Imana akaba aribo babiyicira.

Ati “Guhungira ku wihaye Imana nta ntwaro afite, afite imbaraga nke za muntu ariko akakurwanaho, izo ngabire ntabwo zihabwa bose.Ni ingabire Imana yitangira ariko iyo habaye ikintu nk’icyo tugomba kukivuga. Iyo bose baza kubishobora, twari kumva ko ari ibisanzwe ariko hari abo byananiye, hari ababishoboye.Bakemera guhagarara ku babahungiyeho, bumva ko ubuzima bwabo aribwo bwabo…n’abandi bazamenye ko hari intwari nyinshi mu basaseridoti. Umukobwa aba umwe agatukisha bose, hari ababaye ibigwari ariko rero hari n’ababaye intwari rwose.

Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri seminari ya Ndera rushyinguyemo abasaga 600.

Abanyeshuri 99 bize muri iyo seminari nibo bamaze kumenyekana ko bahaguye, na 12 bari abarimu n’abakozi b’iyo seminari.


Abanyeshuri biga mu iseminari ya Ndera baririmba mu gitambo cya Misa

Abize muri seminari ya Ndera bagarutse kwifatanya n’abahize kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Musenyeri Havugimana Andereya (hagati) mu gitambo cya Misa

Hashyizwe indabyo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside muri Seminari ya Ndera


Vincent Ntaganira atanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda

Musenyeri Kambanda Antoine wa Diyosezi ya Kibungo yifatanyije n’abo muri seminari Ndera kwibuka

Padiri Yohani Bosco Ntagungira, Umuyobozi wa Seminari nto ya Ndera

Ifoto ya Ananiya Rugasira warashwe agapfa ari kumwe na Havugimana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo