Ubuhamya ku butwari bw’Abasesero barimo Gakoko wivuganye Interahamwe eshatu zifite imbunda

1

Gakoko aroni (wambaye ingofero) na Nzabihimana Eric, Abasesero barokotse jenoside kubera kwirwanaho

Abatutsi bo mu Bisesero bafite amateka akomeye yo gukoresha intwaro gakondo nk’ Amabuye, inkoni, amacumu bagahangana n’interahamwe ndetse n’abafaransa bashakaga kubica babaziza uko bavutse.

Aya mateka ni ibintu bavuga ko bakomora ku babyeyi babo kuko ngo uhereye kera Abasesero bari bazi kurwana bakihagararaho bagahangana n’umwanzi uko yatera kose nkuko Eric Nzabihimana,umwe mu barokokeye mu Bisesero abisobanura.

Ati: “Nibyo koko twirwanyeho muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi ni ibintu dukomora ku babyeyi bacu batubanjirije kuko no mu bihe byose Abatutsi batotezwaga bagiye birwanaho kandi bigakunda.”

Avuga ko ubu butwari bwakomeje no mu gihe Jenoside yakorwaga bakarwana kugeza muri Kamena 1994.

Ati: “ni nako byaje kugenda mu 1994 igihe Jenoside yatangiraga, nabwo twatangiye twirwanaho, ukwezi kwa kane kurangira abicanyi badutera tukabasha kubirukana ku buryo nta nka yari yakaribwa, nta Mututsi wari wakishwe cyeretse ababaga baguye ku rugamba twabaga turiho kuko iyo ubantu barwana impande zombi ziratakaza."

Nzabihimana avuga ko babaga barwanirira imiryango yabo irimo abagore, abana n’inka zabo. Muri uko kurwana ngo ntibatinyaga no guhangana n’abafite imbunda.

Ati: “Cyane cyane twibasiraga abantu bafite imbunda, abapolisi tukabarwanya, tukabakurikira, tukabirukankana mpaka tubafashe, hanyuma abandi bari kumwe bagacika intege bagahunga, dukomeza gutyo ukwezi kwa kane kurarangira.”

Mu kwezi kwa gatanu ngo Abasesero bagize ngo amahoro yagarutse mu gihugu kuko ibitero byari bimaze kugabanyuka. Ndetse bamwe batangira no kongera gusubira mu mirimo yabo, ariko ngo muri icyo gihe nibwo guverinoma y’Abatabazi yari irimo gutegura ibitero simusiga.

Tariki 13 Gicurasi ni itariki Abasesero batazibagirwa kuko ngo barabyutse basanga imisozi yose iriho abicanyi batagira umubare ari bwo Abatutsi bo mu Bisesero bicwaga cyane bakaganzwa n’ubwinshi bw’ababahigaga.

Ati: "Twagerageje kurwana nkuko twarwanaga dukoresheje amabuye, amacumu ariko biranga kuko bari baje biteguye bafite intwaro zikomeye, barica abantu biracika biratuyobera kuburyo itariki 13 Gicurasi twapfushije nk’abantu bagera ku bihumbi 20, bukeye barongera bica abandi nkabo noneho tubona ko birangiye, nibwo inka zariwe, amazu arasamburwa , tubona ko kwirwanaho bitacyoroshye ariko ntitwacika intege dukomeza kurushya iminsi kuko twumvaga tutatega ijosi ngo batwice.”

Uko iminsi yagendaga itambuka twumvaga Inkotanyi zigenda ziza, zirasa ibisasu binini tukumva bigwa za Gitarama (Muhanga) tukavuga tuti ahari ejo tuzakira bikatwongerera imbaraga zo kwiruka tunagerageza guhangana n’abadutera.”

Abasesero babonye ikinyuranyo cy’icyo bari biteze ku Bafaransa

Aba Basesero ngo babonye Abafaransa baje bagirango baje kubakiza nyamara ngo barababwiye ngo bakomeze birwaneho.

Nzabihimana wari umwarimu muri icyo gihe ngo ni we wagiye kuvugana na bo ariko ngo ntacyo babamariye ari nabyo byaberetse ko Abafaransa batari baje gutabara Abatutsi ahubwo bari baje gukingira ikibaba abicaga Abatutsi.

Nzabihimana ati: “Nabasobanuriye ibintu biriho, ariko mu by’ukuri ntubadutega amatwi, baratwumvise ariko ntibadutabara, baratubwira ngo dukomeze twihishe nkuko twihishaga,..turabahendahenda baratunanira kandi ibikoresho byose byo kudutabara bari babifite.”

Aba bafaransa ngo basigaga Abatutsi bicwa bakagemurira abicanyi bahungiye muri Congo. Icyakora ngo nyuma baje gufata inkomere bazijyana muri Congo ariko nabwo bagezeyo babafata nabi cyane.

Ati: “Niba ufite igikomere ku kaguru aho kugirango bavure icyo gisebe kimaze igihe, bakataga akaguru bakavura aho bakase”

Abasesero ngo bakoreshaga uburyo bwo kwivanga n’Interahamwe zajya kwica zikananirwa kurobanuramo.


Iki ni ikimenyetso cy’ubutwari bw’Abasesero kiri mu rwibutso rwa Bisesero

Gakoko Aroni, umusaza bigaragara ko akuze avuga ko we ubwe yambuye abicanyi batatu imbunda kandi nta ntwaro afite.

Ati: "Twanze gupfa duteze umutwe n’ibikanu. Twavugaga ko tutazapfa nk’ibimonyo, twanze kujya kwiroha mu Kivu twemera guhama hamwe tujya inama dukomeza ubutwari bwo kwirwanaho”

Avuga uko yahanganye n’abafite imbunda, muzehe Gakoko yagize ati: “Umwe yitwaga Sebahire, yakomeje kuturasa yari atuye hano aza yapatanye ko Abasesero abica noneho arasa abantu ndemera nca hirya mugeraho imbunda ndayimwaka ahasiga ubuzima, hari undi waje araturasa tumanuka turwana na we, tugeze epfo na we ndamushobora na we imbunda ndayimwaka. Ubutwari bwanjye ni uko natse abantu batatu imbunda!”

Muzehe Gakoko avuga ko nta zindi ntwaro bari bafite uretse gukoresha amabuye batoraguye hasi. Ati: "Twajyaga inama n’abana bato n’ababyeyi bakaduhereza amabuye tukabaturuka inyuma tukirwanaho”

Gakoko Aroni avuga ko atari kwemera gupfa nk’ikimonyo
Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe ashingiye kuri aya mateka avuga ko ubutwari bwaranze abanya-Bisesero bukwiye kuranga abanyarwanda bose kuko nubundi ngo ubutwari buri muri kamere y’abanyarwanda.

Ati: “Ubwo ni ubutwari buri muri kamere, ubwo butwari ntibukwiye kuzatakara, ahakomeye. Wabwigira cyane ku butwari bw’abantu bo mu Bisesero, nubwo bapfuye, bapfuye nk’abagabo, bapfuye birwanaho, isomo basigira abanyarwanda rizahindura benshi cyane.”

Gakoko avuga ko baneshejwe bitewe nuko abazaga kubica bize umugambi bamwe baza bambaye ibiti by’ikawa abandi baza bambaye ibibabi by’icyayi bituma bica Abasesero benshi kuko ya mayeri bakoreshaga yo kwivanga n’ababateye ntiyari agishobotse kuko ibyo biti bari bitwaje byatumye barobanura Abasesero barabica.


Abasesero bishimira amateka yabaranze yo kwirwanaho mu guhangana n’umwanzi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. iyo twese tuza kumera utyo imbwa ntiziba zaradusoromye amagara bigeze aho.
    gusa gakoko usa naso kbsa kuba ukiriho baza kwambike umudari wishimwe kuko urumugabo nanjye nakwifuza kubyarwa nawe pe!

Tanga Igitekerezo