Ubu inzobere zirashaka inyito y’ibyabaye mu Rwanda, iby’abishwe ntibibareba-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba hari abagishakisha indi nyito baha Jenoside yakorewe Abatutsi, aho kubabazwa n’abapfuye cyangwa kubabazwa no kuba ntacyo bakoze ngo batabare abicwaga.

Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu, ubwo yatangizaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Kagame yavuze ko Jenoside yabaye amahanga arebera ntagire icyo akora, gusa ashimira bamwe mu bantu ndetse n’ibihugu byakoze uko bishoboye bigatabara.

Yagize ati “Urugero hari umukapiteni wo muri Senegal wanze kumvira amategeko rusange (Capt Mbaye Diagne) , yumvira amategeko y’umutimanama we.Abasirikare ba Ghana hari abanze kumva ibyo babwirijwe..hari n’abandi hantu bagiye barokora abantu bava mu bihugu bitandukanye.”

Perezida Kagame yakomeje ashima ko ubwo butwari bwo gutabara bwa mbere bwagaragajwe n’Abanyafurika, bwongeye kugaragara mu minsi ishize ubwo Lt Gen Karake Karenzi yari yafatiwe mu Bwongereza ari mu kazi, ku mpapuro zari zatanzwe n’umucamanza wo muri Espagne.

“Bijya kuba hari abanze gutabara ariko hari abandi bakoze ibyo bagombaga gukora harimo abanyafurika bamwe. N’ejo bundi umuryango wa Afurika warahagurutse wamagana ko abanyarwanda bakomeza gutotezwa kuri biriya bijyanye n’ubutabera mpuzamahanga, ibihugu bimwe bishaka guhindura amateka, ngo babivane ku ruhare rwabo, bashyire ku barokotse.Afurika hafi yose yabaye ku ruhande rw’u Rwanda..ndabashimira.”

Ku kuba Umuryango w’Abibumbye utarakoze ibyo wakabaye warakoze ngo utabare, Kagame asanga n’ubusanzwe uwo muryango bigoye kumenya icyo aricyo.

Yagize ati “Loni nayo kumenya icyo aricyo biragoye kuko si igihugu, igizwe n’ibihugu.Ibihugu biyigize bigashaka kuyikoresha, …Loni ni ikintu cy’imvange, abavangiyemo bayikoresha uko barushanwa imbaraga.”

Yagarutse ku bikorwa hirya no hino, avuga ko bibabaje kubona abahanga birirwa mu biganiro basuzuma niba ibyabaye mu Rwanda koko byakwitwa Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa niba babihindurira inyito.

Ati “Nk’ubu iyo wumva ibiganiro bibaho ku isi mu magambo gusa, bakavuga ngo ariko ni Jenoside y’Abatutsi, ni Jenoside yo muri 1994..ubu abantu barashakisha uko bita icyabaye. Ntabwo bikiri abishwe, ahubwo byahindutse amagambo.

Abantu turi beza ariko turi na babi. Iyo haje akantu gato tugaragaza abo turi bo.Bararwanira kuvangavanga ibintu nk’aho kuba (vague) aribyo bikenewe.Bakavuga ngo tuyite jenoside y’Abatutsi n’abahutu batari bashyigikiye ubwicanye (moderate) , ibyo biganiro nta gaciro mbiha.Kandi ababivuga ni bamwe babigizemo uruhare.”

Yakomeje agira ati “ Abantu barapfuye kandi ntabwo bishwe n’ibiza.Hari ababikoze kandi politiki niyo yabiteye, yaba imbere mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.None amazina aramara iki, ngo bazane inzobere zo kumara iki, zo kugarura miliyoni yapfuye se? Ibi nta cyo bivuze.

Jenoside ifite igisobanuro kandi sinjye wagishyizeho.Niba ufite ikibazo mu guhuza icyo gisobanuro n’ibyabaye aha, ufite ikibazo.Abatotejwe hano mu Rwanda imyaka n’imyaka, ntabwo ari muri 1994 gusa barazwi.Koko nagira ubwoba bwo kuvuga ko abatutsi bibasiwe imyaka n’imyaka?”

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bazakomeza kubaho baharanira ejo heza, birinda guha agaciro amagambo nk’ayo.

Perezida Kagame yongeyeho ko amarembo afunguye ku bifuza gukorana n’u Rwanda, baba abashaka kuruteza imbere cyangwa kurusubiza inyuma.

Ati “Abashaka ko dukomeza, turabishimiye ariko abatabishaka bishakira ko hari ibyo duhindura nabo bahawe ikaze. Bagomba kumva ko turi abanzi babo bakomeye kuko ntituzabemerera kutunyeganyeza.Niba hari icyo bashaka, bazasanga twiteguye.”


Yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika

Perezida Kagame yavuze ko hari hashize igihe hari ikibazo hagati y’u Rwanda na Kiliziya gatolika ku ruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko icya mbere yishimira ari uko ibyo bibazo byavuyeho kandi umubano ukazahuka.

Yagize ati “Gatolika twagiranye ibibazo, bamwe bavuga ngo niba kanaka bakoze ibi ariko twishimiye ko abayobozi bakuru badufashije bikajya mu murongo. Hari n’abandi bakirwana no kuduteza ibibazo banze kwemera ibyo bakoze, ariko ntibazatubuza gutera imbere.Uko baba bakomeye kose. Ntabwo tubasaba amafaranga kuko nta mafaranga yagarura miliyoni twabuze…ariko hari umurongo waciwe, ntabwo ushobora kugira abantu uko ushatse.”

Yasezeranyije abanyarwanda ko nta n’umwe uzongera kwibasirwa, baba abigeze gutotezwa cyangwa abataratotejwe.

Ati “Abigeze kwibasirwa ntabozongera ukundi.Abataribasiwe mu gihe cyashize, no mu gihe kizaza ntawe uzabibasira.Nta muntu n’umwe uzongera kwibasirwa ejo hazaza.”

Amafoto:Musabirema Alexis

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo