"Turacyafite inkoramahano zitema inka zishaka nyirayo " Hon Mukabarisa

1

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite Hon Donatille Mukabalisa yamaganye ibikorwa by’itotezwa bikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko abagifte ingengabitekerezo ya Jenoside barushywa n’ubusa ntaho bazabona bamenera.

Ibi Hon Donatille Mukabarisa yabivugiye mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe ku gasozi ka Nyanza ya Kicukiro,ubwo bari bamaze gutereranwa n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zari ziri ahahoze Ishuri rya ETO Kucukiro.

Mukabarisa yavuze ko hari bamwe mu banyarwanda bagifite ingebaitekerezo ya Jenoside, aho bigaragara mu bikorwa byo gutoteza abarokotse jenoside.

Urugero rwa hafi,ni umuturage wo mu karere ka Kicukiro warokotse Jenoside uherutse gutemerwa inka n’abantu batamenyekanye ikagera n’aho ipfa,yemeza ko uwayitemye iyo agira ubushobozi,yari gutema nyiranyo.

Yagize ati "Hari inkoramahano n’ubwo atari benshi, bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, haba mu magambo, mu nyandiko no mu bikorwa by’ubunyamaswa. Kubona umuntu yadukira inka agatema byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu ngira ngo mwarabyumvise hano mu karere ka Kicukiro, buriya utema inka abashaka nyirayo, ariko birashoboka ko ariyo ahimbiraho kuko itavuza induru cyangwa ngo izamuvuge ariko baragorwa n’ubusa tuzabatsinda."

Yahumurije abarokotse bangirizwa ibyabo n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside,kandi ko uwabahaye ibya mbere ntaho yagiye azabashumbusha.

Yagize ati "Abongabo batemera inka uwabagabiye ariho, azakomeza abagabire, abangirizwa imitungo tuzabashumbusha amaboko yacu arahari, twubatse n’ibitari ibi nkanswe."

Hon Mukabarisa yongeyeho ko Inteko Ishinga Amategeko yiteguye gukaza amategeko aho bikenewe mu rwego rwo guhangana n’abagifite ingebitekerezo ya Jenoside bahohotera abayirokotse.

Prof Jean Pierre Dusingizemungu uyobora Ibuka ku rwego rw’igihugu yavuze ko bigisha amateka bakwiye kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, bahabwa amahugurwa ahagije, basura inzibutso, basoma inyandiko zivuga ku mateka ya jenoside kandi bakanayasesengurana ubwenge.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. twamaganye ibikorwa byubugizi bwanabi byumwihariko byibasira abatsitse kwicumu rya genocide yakorewe abatutsi

Tanga Igitekerezo