Roma: Hatashywe umuhanda witiriwe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu mujyi wa Roma mu gihugu cy’Ubutaliyani hatashywe umuhanda mushya witiriwe inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Nkuko tubikesha Kigalitoday, uwo muhanda wahawe izina rya “Viala Vittime del Genocidio dei Tutsi in Rwanda 1994” ukaba wafunguriwe ku mugaragaro muri pariki yitwa Virgiliano tariki 21 Mata 2017.

Ibi bibaye nyuma yaho mu kwezi gishize Papa Francis asabye Imana imbabazi kubera bamwe mu bana ba Kilziya Gatolika bijanditse muri Jenoside yakorewe.

Papa yazisabye ubwo yahuraga na Perezida Pual Kagame i Vatican mu kwezi gushize.

Icyo gihe Perezida Kagame yashimye intambwe Vatikani yateye isaba imbabazi, ndetse anavuga ko ari ikimenyetso cy’umubano mushya hagati ya Vatican n’u Rwanda.

Uyu muhanda utashywe mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo